Ni gute wakora imyitozo ngororamubiri ( Sport) mu minota 7 ubuzima bwawe bukarushaho kuba bwiza?( Amafoto)
Yanditswe: Thursday 31, Mar 2022

Abantu benshi usanga badakora siporo kubera kumva ko ntamwanya bayibonera cyangwa ugasanga hari abatayikore bitewe nuko batubahirije amabwiriza yayo hari uburyo bworoshye budatwara umwanya munini ushobora kwifashisha ugakora imyitozo yawe ubundi ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Uburyo budafata umwanya munini bwagufasha gukora imyitozo ngororamubiri
1. Simbuka
Ubu buryo bwo gusimbuka bushobora kugufasha cyane mugihe gito kandi ukabubyaza umusaruro, ukoresha ubu buryo ni byiza ko usimbuka ujya kuruhande-kuruhande , imbere n’inyuma, gerageza kandi gukoresha amaboko uyazunguza n’amaguru ubitandukanyije kugirango bigufashe gukora siporo yawe neza kandi mugihe gito.
2. Fata urukuta. Uyu mwitozo ukorwa wishimikije k’urukuta. Ugomba kugira impande ebyiri iburyo n’ibumoso ukibanda ku kibuno no ku mavi. Bizwi kandi nk’Intebe y’Abaroma, iyi myitozo igirira akamaro kumitsi yawe igafasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
3.Kora hejuru. Mubisanzwe bizwi nka press ups
Iyi ni imyitozo aho uryamye hasi ufite umugongo ugororotse kandi uzamura umubiri wawe hejuru no hepfo. Nimyiza kuko ikugirira akamaro k’urutugu nigituza.
Reba andi mafoto yagufasha kumenya uburyo wakora imyitozo ngororamubiri mu minota mike kandi yingenzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *