Ni gute wakubaka ikizere ku mukunzi wawe mu gihe akuri kure?
Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

Urukundo rugereranywa n’igitoki nkuko uko gitinda kikaryoha kimaze gushya neza ni nako urukundo rumera iyo rumaze igihe nibwo ubasha kugenda wumva uburyohe bwarwo ndetse n’akamaro rugufitiye. Iyi uri mu rukundo n’umuntu ukuri kure rero bisaba kwihangana, gushyikirana, kwiyemeza, kandi ikiruta byose, kwizerana. Mugihe udashobora kubona umukunzi wawe burimunsi cyangwa na buri cyumweru, ni ngombwa kwiringira urukundo rwawe n’imbaraga zumubano wawe kugirango ugumane umunezero nubuzima bwiza.
Bimwe mu bintu bishobora kubaka ikizere k’umukunzi wawe nubwo waba umuri kure ugatuma yumva ko muri kumwe.
1. Gerageza kumuvugisha kenshi kuruta uko mwavuganaga
Ni byiza ko niba uri kure y’umukunzi wawe udaterera agati mu ryinyo ngo wumve ko azi uko wiyumva mu gihe mutari kumwe gerageza kumuvugisha cyane amenye uko umerewe, umusangize ubuzima bwose urimo kugirango yumve atekanye kandi nawe umwereke ko ushishikajwe no kumenya uko amerewe.
2. Gerageza kubahiriza amasezerano mwagiranye
Kuugirango ube umwizerwa ku mukunzi wawe nuko wubahiriza amwe mu masezerano muba mwaragiranye udategereje ko akwibutsa cyangwa wabona hari nimpinduka zibayeho ukamumenyesha byaba na ngombwa ugasaba imbabazi.
.
3. Irende kumva amabwire
Biragoye ko wakubaka umubano ukomeye cyangwa ikizere ku mukunzi wawe mu gihe wamweretse ko wahaye agaciro ibyo wumvanye abandi, niba binabaye ugomba kumenya uburyo mu biganira utavugira hejuru kandi ukamwereka ko nubwo wabyumvise witeguye kumwumva no kwizera ibyo akubwira kuruta ibyo wumviye hanze.
4. Ibibazo bye bigire ibyawe
Hari uburyo ushobora kwereka umuntu ko umuhangayikiye kabone nubwo mwaba mutari kumwe bigatuma yumva ko ari kumwe n’umuntu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *