skol

Ni Imana yandinze- Prosper Nkomezi wavuye muri Israel mbere gato y’uko iraswaho na Iran

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Prosper Nkomezi uvuye mu rugendo nyobokamana muri Israel, yashimye Imana ko yavuyeyo amahoro kuko nyuma y’iminsi mike agezeze i Kigali Iran yahise itangira kuhagaba ibitero.

Ibi Prosper Nkomezi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Ndashima Imana, ndi kureba ahantu hose barashe nakwibuka ko ari ho nanyuraga mu minsi ishize nkumva ni amashimwe.”

Icyakora nubwo ashimira Imana kuba yaramurinze, Prosper Nkomezi asanga ikwiye no gutabara abatuye mu bice biri kuberamo intambara.

Ati “Nibyo koko njye yarandinze ariko hari abandi bari guhitanwa nayo. Imana ibe hafi abari mu bice biri kuberamo intambara kuko bakeneye ubutabazi bwayo.”

Kuva ku wa 16-21 Gashyantare 2026 Prosper Nkomezi yakoreye urugendo muri Israel aho yagize umwanya wo gutembera mu duce dutandukanye.

Kuva ku wa 28 Gashyantare 2026 hatangiye intambara nyuma y’uko Amerika ifatanyije na Israel byarashe kuri Iran.

Kuva icyo gihe Iran nayo yatangiye kwihimura, kimwe mu bihugu yarasheho cyane kikaba Israel.

Ni intambara imaze kugira ingaruka ku bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Israel ndetse na Iran.

Prosper Nkomezi akiva muri Israel hahise haba isibaniro ry’intambara na Iran

Iran ikomeje kurasa kuri Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa