skol
fortebet

Ni inshyanutsi! Umugore wabyaranye na Danny Nanone avuze amagambo akomeye kuri Yverry ashinja kwivanga mu bibazo by’umuryango we

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Busandi Moreen wabyaranye na Danny Nanone ndetse akaba anamutwitiye indi nda y’umwana wa kabiri yise umuhanzi Yverry inshyanutsi amushinja kwivanga mu bibazo bye n’umugabo we kuri ubu biri mu nkiko aho uyu mugore ashinja Danny Nanone kutita ku nshingano za kibyeyi ngo yite ku mwana babyaranye ndetse nuwo yitegura kwibaruka.

Sponsored Ad

Ibi yavivuze ubwo yari mu kiganiro na Thechoicelive ubwo yabazwaga ku mubano we na Danny babyaranye ariko ubu akaba yaramureze mu nkiko.

Aha Moreen yavuze ko kuba Danny bafitanye ibibazo uyu munsi atari ko byahoze bakimenyana ndetse no murugendo rwabo rw’urukundo, avuga ko ubwo bakundanaga nta kibazo na kimwe bajyaga bagirana ahubwo ibibazo byaje ubwo yabyaraga umwana wabo w’imfura undi akamutererana.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yabyaraga Danny Nanone yihakanaga umwana muri rubanda ariko yamugera imbere akamwemera. Avuga ko nabyo byari ubusa kuko nubwo yamwemeraga ntacyo yamumariraga kandi yarabonaga amafaranga menshi.

Ati"Twamenyanye ataraba umuhanzi tuba inshuti nyuma turabyarana, amafaranga yayabonye turi kumwe muhekeye ariko nta na Litiro y’amata umwana yigeze abona".

Moreen avuga ko icyo gihe yahisemo kubaho wenyine n’umwana we ariko bigeze hagati agirwa inama yo kujya kurega mu Kagali bahamagaye Danny yemera kujya atanga ibihumbi 10Rwf ku kwezi.

Avuga ko kuri we nubwo ayo mafaranga yari make yari ayishimiye ati" Numvaga ntacyo bintwaye nayo nayampa nzajya ndeba uko nyakoresha kuko no kubona isabune byari bingoye ariko nayo ntayo yigeze ampa".

Uyu mugore ushinja bamwe mu byamamare avuga ko biyita inshuti za Danny ariko zitagize icyo zimumariye uretse kuba bamushuka ndetse akavuga ko bimwe mu byago Danny yagiye ahura nabyo byo gufungwa harimo no kuba yaragize inshuti mbi.

Avuga ko ubwo Danny Nanone yari agiye gufungwa bwa kabiri yashutswe na Fatakumavuta wamubujije kwambara amapingu ndetse akanamufasha kurwanya umu Polisi warimo uyamwambika.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yabonaga ko nta bufasha azabona kuri Danny yahisemo gukomeza ubuzima bwe n’umwana ndetse Imana ikabaha umugisha bakamera neza ari nabwo umugabo yagarutse asaba imbabazi akamubwira ko yiteguye guhinduka ndetse ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n’ubwana.

Moreen avuga ko icyo gihe yahisemo kumubabarira kubw’imibereho myiza y’umwana we ndetse anifuza ko umwana we yazagira abavandimwe bahuje ababyeyi nkuko nawe yabayeho.

Aha ariko avuga ko uko yari abyiteze atariko byagenze kuko bakimara gusubirana yaje gusanga bidashoboka ko babana bitewe n’imyitwarire ya Danny atari ashoboye kwihanganira bahitamo kongera gutandukana ariko mu gutandukana nyuma asanga yamuteye inda ari nawe mwana yitegura kwibaruka.

Akomeza avuga ko abiyita inshuti ze bakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umugabo we barimo Yverry ati" Yverry namuvuzeho kenshi sinshaka kuzongera kumuvugaho naramwihanije bihagije uretse kuba namwita inshyanutsi mu ijambo rimwe nta rindi zina namwita kuko hari inshuti twagize na mbere y’uko dukundana ariko zitarivanga mu bibazo byacu na rimwe".

Avuga ko Yverry ubwo wavuze ko yishyuriye umwana we ishuri ubwo Danny yari afunze atigeze abikora ari ibinyoma kuko ngo uretse no kwishyurira umwana atigeze anamusura.

Moreen akomeza avuga ko mu byishe Danny harimo no kugira inshuti mbi kuko ntacyo zimumarira uretse kumwoshya no kuba bahurira mu gukora amabi gusa.

Umunyamakuru yamubajije niba kurega umugabo we bidashobora gutuma afungwa bikazagira ingaruka ku bana avuga ko we icyo yifuza atari uko bamufunga ahubwo urukiko rwabafasha kugirango yubahirize inshingano zo kwita ku bana be ntakindi.

Ati"Nta mu ntu numwe wifuza ko uwo babyaranye yafungwa gusa imyitwarire ye niyo ishobora gutuma afungwa gusa nge mwifuriza imigisha kugirango n’abana banjye nibakura ntibazagire isoni zo kuvuga Se byibura azabe hari icyo yimariye"

Uyu mubyeyi yasoje avuga ko icyo akeneye kuri Danny atari uko amugira umugore ngo amushake ahubwo ko icyo ashaka ari uko yita ku mwana kandi ko atamusaba ibihambaye akwiye gukora mu bushobozi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa