Ni nyina wamushutse– Se wa Doja Cat yahakanye ibyo kumubera umubyeyi gito
Yanditswe: Monday 23, Mar 2026
Ku mbuga nkoranyambaga umuriro ukomeje kwaka hagati ya Doja Cat na se, Dumisani Dlamini nyuma y’igitaramo uyu mukobwa yakoreye muri Afurika y’Epfo akahava ashinja se kuba umubyeyi gito.
Uku guterana amagambo kwatangiye ubwo Doja Cat yajyaga ku mbuga nkoranyambaga agashinja se kuba umubyeyi gito.
Ati “Nagerageje kuvugisha data kuko nari nzi ko ari muri Afurika, namutumiye mu gitaramo cyanjye arambwira ngo ntabwo yabasha kucyitabira kuko tutavuganye cyane.”
Doja Cat wise se umubyeyi utita ku nshingano, yahishuye uko yarakajwe no kumva ko se atabasha kwitabira igitaramo cye, akeka ko ari uko yanze kugura amatike.
Icyakora nyuma hagiye hanze amashusho agaragaza uyu mugabo yitabiriye igitaramo cy’umwana we.
Dumisani Dlamini, se wa Doja Cat yanze kuripfana ahakana ibyo kuba umubyeyi gito nk’uko byari byatangajwe n’umukobwa we, ahamya ko iyo ari imyumvire yashyizwemo na nyina.
Ati “Reka mbabwire, icyabaye ni ukwisanga mu gihugu cy’ahandi ukahakura umugore mukabyarana abana babiri, nyuma akaza kuba umunyamahirwe ko umwe muri bo aba icyamamare, yarangiza akamubwira ko se umubyara ari umugabo mubi. Sinigeze nta abana banjye buri umwe yabibona. Yakoze biriya kubera ibyo nyina yamushyizemo, yaje muri Afurika y’Epfo yari afite ubushobozi bwose bwo kumbona ariko yahisemo kubukoresha abeshya.”
Uyu mugabo yavuze ko abantu badakwiye gutera amabuye umukobwa we kuko amukunda cyane.
Ati “Ndi umugabo uhamye, ntihagire uvuga nabi umukobwa wanjye. Icyo mwamenya ni uko mukunda, ni umuhanzi mwiza ariko watamitswe umutima mubi na nyina.”
Doja Cat unaherutse gutaramira i Kigali ni umukobwa wa Dusimani Dlamini, umukinnyi wa filime ukomeye muri Afurika y’Epfo wamubyaranye na Deborah Elizabeth Sawyer, umunyabugeni wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite inkomoko muri Israel.
Mu biganiro binyuranye Doja Cat akunze kugaruka ku nkuru ya se, ahamya ko yakuze atamubona cyane ko yasize umuryango we muri Amerika agataha muri Afurika y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *