Ni umusizi, umuganga, atuye muri Amerika: Ibyo wamenya kuri Rètine ugiye gukora ubukwe na Prosper Nkomezi [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Umuhanzi uri mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yatangaje ku mugaragaro ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umukunzi we Rètine Nkurunziza, uzwi mu busizi ku izina rya Rètine Mfurakazi. Ni nyuma y’uko amwambitse impeta y’urukundo “Fiançailles.”
Amakuru yizewe dukesha InyaRwanda avuga ko aba bombi bazakora ubukwe mu mpera za Werurwe 2026, aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu, nyuma y’imyaka ishize bari mu rugendo rw’urukundo rwagejeje ku cyemezo cyo kubaka umuryango.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, Prosper Nkomezi yifashishije konti ye ya Instagram, asangiza abakunzi be amafoto agaragaza uyu mukobwa yamaze guhitamo, agaragaza ko ari we uhuje n’ibyifuzo yari yarahaye Imana.
Mu butumwa bwe, Nkomezi yagize ati “Umutima wanjye waguhisemo, n’ijuru rirabyemeza. Ndagukunda uyu munsi, ejo n’iteka ryose.”
Aya magambo yagaragaje ko uru rukundo afitiye Rètine arufata nk’uruyobowe n’Imana, atari amahitamo ashingiye ku marangamutima gusa, ahubwo ari icyemezo cyemejwe n’Imana, kandi ko urukundo rwabo ari urudahinduka.
Rètine Nkurunziza, ufite imyaka 23 y’amavuko, ni umusizikazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyemeje gukoresha impano ye mu gutabariza abarengana, by’umwihariko Abanyamulenge bakomeje guhura n’ihohoterwa no kuvutswa uburenganzira bwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukobwa akomoka mu muryango wa Nkurunziza wa Eliya, Eliya wa Birengo, Birengo wa Ruvubika, Ruvubika wa Serutende, Serutende wa Rutogogo, akaba ari umugunga wo mu nzu ya Rukuzangabo.
Amaze imyaka itandatu mu busizi, kuko yatangiye uru rugendo mu 2019, aho yagaragaje ko ubusizi bwe bufite intego irenze imyidagaduro, ahubwo bugamije kuba ijwi ry’abatagira kivugira.
Igisigo cya mbere Rètine yashyize kuri shene ye ya YouTube ni “Humura Mulenge”. Nyuma yacyo, yakoze indi mivugo irimo “Hora Mulenge”, “Mpore Mulenge”, “Umuco w’Iwacu” na “Rya Joro”.
Imivugo ye yose yibanda ku gutabariza Abanyamulenge, agaragaza uburibwe, amateka n’icyifuzo cy’ubutabera ku bwoko bwe. Avuga ko atazaceceka igihe cyose Abanyamulenge batarabona ubutabera n’uburenganzira bwabo busesuye.
Rètine ni imfura mu bana batandatu. Yavukiye muri Congo, mu gace ka Imulenge, amashuri abanza ayiga i Burundi ndetse no mu Rwanda ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2015, ni bwo yakomereje ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Kaminuza, yize ibijyanye n’ubuganga (Nursing), avuga ko yabihisemo kubera urukundo afitiye gufasha abandi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku wa 16 Ugushyingo 2022, yagize ati: “Nshaka kuzafasha abantu binyuze mu buganga. Nshyira abandi imbere yanjye, mbese iyo hari ukeneye ubufasha, mpita ndeka ibyanjye nkamufasha.”
Yavuze ko yinjiye mu busizi abifashijwemo na se, mu 2018, amuha umutwe w’igisigo cyo “gutashya Mulenge”. Ni igisigo cyafashwe amashusho kigashyirwa kuri Facebook, cyakiriwe neza n’abantu benshi, bigatuma amenya ko afite impano.
Se yamugiriye icyizere gikomeye, amusaba kubikunda no kubiha umwanya, kuko yamubonagamo impano idasanzwe. Nubwo atahise abyitaho cyane kubera amasomo, yaje gukomeza ubusizi mu 2019.
Rètine Nkurunziza avuga ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, kandi ko ukwizera kwe ari inkingi ikomeye mu buzima bwe. Yagize ati “Nicuza kuba ntari naramenye Yesu cyera, nasanze agaciro kanjye ari uko mfite Yesu, ni inshuti yanjye nyanshuti.”
Avuga ko ikimushimisha kurusha ibindi ari ukubona umuryango we wishimye, mu gihe ikimubabaza ari ukubeshywa cyangwa gufatwa uko atari.
Mu gihe ategura ubukwe bwe na Prosper Nkomezi, benshi bakomeje kumwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwo kubaka urugo, banashima uko impano ye ikomeje gukoreshwa mu nyungu z’umuryango n’igihugu muri rusange.
Rètine Nkurunziza, umusizikazi ubimazemo imyaka itandatu, mu ishusho y’urukundo ruhuza impano, ukwizera n’icyerekezo cy’ubuzima
Prosper Nkomezi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Nkurunziza nyuma y’igihe gishize bari mu muyenga w’urukundo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *