Ni we wankundishije umuziki-Kevin Kade kuri Meddy yakuze afana bikomeye
Yanditswe: Friday 18, Jul 2025
Kevin Kade arahamya ko inzozi ze zabaye impamo nyuma yo guhura na Meddy yakuze afana ndetse anahamya ko afatanka nimero ya mbere mu bahanzi bamukundishije umuziki anahishura ko iyo ari ku rubyiniro hari ibyo akora yamukopeye.
Ibi Kevin Kade yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’uko ahuriye na Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze iminsi nyuma yo kwitabira ‘Rwanda Convention USA’.
Aha Kevin Kade yagize ati “Njye nsanzwe nkunda Meddy kuva cyera ndi umwana, niwe muhanzi wa mbere wankundishije umuziki. Buriya niba unakurikira iyo ndi ku rubyiniro hari imbyino nkora nk’ize.”
Kevin Kade yavuze ko yahuriye bwa mbere na Meddy mu myiteguro ya ‘Rwanda Convention USA’, nyuma yo kuganira aza no kumutumira mu rugo abakirana na Element Eleeeh.
Nyuma yo kuganira na Meddy, Kevin Kade yavuze ko yishimiye bikomeye gusanga uyu muhanzi amuzi ndetse akunda ibikorwa bye.
Ati “Nta kintu gishimisha kuba umuntu wifuzaga kuba we mwahura bwa mbere akakubwira ko azi ibikorwa byawe ndetse asanzwe abikunda. Byahise bimpa imbaraga zo gukora cyane ku buryo nagera ikirenge mu cye.”
Kevin Kade yongeyeho ko Meddy ari we muhanzi w’Umunyarwanda afata nk’icyitegererezo yari atarahura na we ndetse ahamya ko inama yamugiriye azifata nk’impamba ikomeye yungutse mu muziki we.
Uyu muhanzi umaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe i Kigali aho ari umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo gutangiza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *