Nicaraga iwanjye nkarira gusa – Spyro yatengushywe no gukorana na Davido
Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

Spyro yatangaje ko umuziki we wakomeje kudindira nyuma yo gukorana indirimbo na Davido ndetse na Mayorkun, nyamara yari yiteze ko nyuma yo gukorana n’ibi byamamare bizamufasha kuzamura urwego rw’umuziki we.
Uyu musore mu 2018 yakoranye n’aba bahanzi babiri bari bagezweho muri Nigeria, aho bakoranye ‘Funke remix’ basubiyemo indirimbo ‘Funke’ yari isanzwe ari iya Spyro wenyine.
Aganira na HipTV, Spyro yagize ati:” Nari mfite indirimbo irimo Davido na Mayorkun. Natekerezaga ko ubuzima bwange bugiye guhinduka. Indirimbo yaje ari ikintu kinini, ariko nahise nsubira hasi.
“Naricaraga nkabitekerezaho kuko ni gute nakoranye na Davido, nkaryoshya hamwe na Mayorkun, mu gihe gito bakaba batakitaba na telephone yange. Naricaraga nkarira gusa kuko nabaga mfite ababyeyi mu rugo ngomba kwitaho, ariko ibintu ntibyagendaga neza.”
Nubwo mu 2018 yagerageje ntibimuhire, Spyro yaje kwamamara mu 2022 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Who is your guy’ yabaye ikimenyabose ndetse akaza kuyisubiranamo na Tiwa Savage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *