skol
fortebet

Nick Cannon aritegura kwakira umwana wa cyenda

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nick Cannon wamenyekanye muma Filime atandukanye yahishuye ko yabyaye umwana wa munani muri Kamena tariki ya 28 2022, mu gihe ategereje umwana wa cyenda azabyarana n’undi mugore mu minsi mike.

Sponsored Ad

Nick Cannon uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 41 yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa cyenda nyumwa y’umwana wa munani aherutse kwibaruka muri Kamena tariki ya 28 2022.

Aba bana umunani yababyaranye n’abagore batanu batanduknaye harimo umuhanzi Maria Carey babyaranye abana babiri b’impanga.

Mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babibiri batandukanye, umwe muri abo apfa nyuma y’ukwezi kumwe gusa azize kanseri y’ubwonko.

Umwana wa munani uheruka kuvuka yamubyaranye n’umunyamideli Bre Tiesi, mu gihe uwa cyenda amutwitiwe n’umunyamideli Abby De La Rosa bari basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga babyaranye umwaka ushize.

Mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro na TMZ yemera ko nta gucana inyuma kujya kubaho hagati ye n’abakunzi be kubera ko bahana ubureganzira bwo kuryamana n’abandi bantu ku ruhande ku buryo bwumvikanweho, ibizwi nka ‘consensual non-monogamy’.

Nick Cannon kandi yemeza ko abana ababyara ku bushake kubera ko ari umugisha ndetse ngo aracyateganya kubyara abandi ntagihindutse.

Nick Cannon yamenyekanye muri filime zitandukanye by’umwihariko Love doesn’t cost a thing n’ikiganiro gica kuri televiziyo cyitwa Wild "N Out.

Uretse kandi kuba ari umukinnyi wa Filime asanzwe ari umuhanzi ndetse akaba n’umunyarwenya ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa