skol

Nick Cannon yahishuye ko Mariah Carey yamuteye ihungabana ryo kubyara abana benshi

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Umukinnyi wa filimi w’umunyarwenya, umuririmbyi n’umunyamakuru w’Umunyamerika, Nick Cannon, wamenyekanye cyane mu kuyobora ikiganiro ‘The Masked Singer’, yahishuye ko kuba yarabyaye abana 12 atari gahunda yari yarateguye, ahubwo byaturutse ku ihungabana no kutabona umwanya wo gukira ibikomere byo mu buzima bwe bwite birimo no gutandukana na Mariah Carey.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’icyamamare ‘Charlemagne Tha God’ muri ‘The Breakfast Club’, aho Cannon w’imyaka 44 yavuze ko igihe yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere Mariah Carey atigeze ahagarara ngo yitekerezeho cyangwa ngo akire ibikomere yagize. Yahisemo gusimburanya abagore, bikaba byaragiye bigira ingaruka zo kubyara abana benshi mu buryo atari yarateganyije.

Ati “Iyo mba narakoze umurimo wo kugerageza gukira, nyuma yo gutandukana n’umugore [Mariah Carey], nari kuba narafashe umwanya mu bindi bintu byinshi. Kubera impamvu zitandukanye, natekerezaga ko ari ho igisubizo kiri kenshi, nko kuvuga ngo ‘ngiye kugikemurira hano’. Noneho ugasigira abandi ibikomere aho unyura hose aho kugira ngo ubikemure aho byakomotse.”

Yakomeje avuga ko ibyo yakoraga byari birenze kwiyandarika no gukora ibidakwiriye. Ati “Byari birenze kuba ntibindeba. Nagombaga kubikora kuko nari mfite amafaranga, ubushobozi n’uburyo bwo kubikora. Nari mbashije kuba nabona uwo ariwe wese, aho ari hose kandi igihe nshakiye. Ntabwo nateganyaga kubyara abana 12, ahubwo nari ndi kubaho gusa, nkishimisha, hanyuma ikizaza kikaza uko kije. Natekerezaga ko nshobora kubyitwaramo neza nkabikemura.”

Cannon yongeyeho ko buri mwana we yavutse mu rukundo, ariko yemera ko iyo aza gufata umwanya akabanza gukora ku mutima we no gukira ibikomere, byinshi mu byemezo yafashe byari kuba byaragenze ukundi.

Ati “Natekerezaga ko gusubira mu rukundo rushya no kubyara ari byo byansubizamo ituze. Nyamara mu by’ukuri, ibyo byarushagaho kongera ihungabana aho kubivura.”

Nick Cannon yabyaye abana 12 barimo impanga ebyiri Moroccan na Monroe yabyaranye na Mariah Carey, babanye guhera mu 2008 kugeza mu 2016. Hari kandi abahungu Golden Sagon, Powerful Queen n’umukobwa witwa Rise Messiah yabyaranye na Brittany Bell.

Hari impanga Zion Mixolydian na Zillion Heir ndetse n’umukobwa witwa Beautiful Zeppelin yabyaranye na Abby De La Rosa, umuhungu witwa Legendary Love yabyaranye na Bre Tiesi, umukobwa witwa Onyx Ice Cole yabyaranye na LaNisha Cole, umuhungu witwa Zen (witabye Imana afite amezi atanu) n’umukobwa witwa Halo Marie yabyaranye na Alyssa Scott.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa