skol
fortebet

Nicki Minaj yavuze impamvu amaze imyaka myinshi atajya mu rusengero

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Nicki Minaj yavuze impamvu amaze imyaka myinshi atajya mu rusengero

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, Nicki Minaj, yatangaje ko kuva yatangira kumenyekana cyane mu muziki atongeye kubona umwanya wo kujya mu rusengero nk’uko yabikoraga mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Bryce Crawford, yasobanuye ko kutitabira ibikorwa byo gusenga bitatewe no gutakaza ukwizera kwe, ahubwo byaturutse ku nshingano nyinshi z’umwuga we.
Nicki yavuze ko mu gihe umuziki we watangiraga gutera imbere, yakundaga gukora ibitaramo no gukora akazi mu ijoro ryo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu. Ibyo byatumaga ku Cyumweru aba ananiwe cyane, bityo ntabashe kujya gusenga nk’uko yabyifuzaga.

Nubwo atakijya mu rusengero kenshi, uyu muraperikazi yavuze ko akomeje kugira umubano ukomeye n’Imana, ndetse ko ukwizera kwe kwagiye kurushaho gukura uko imyaka ishira.
Nicki Minaj ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip-hop ku isi. Yatangiye kuzamuka cyane nyuma yo kuvumburwa na Lil Wayne, wamwinjije mu nzu itunganya umuziki ya Young Money Entertainment mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wakurikiyeho yasohoye album ye ya mbere yise Pink Friday, yamufashije kwinjira mu rwego rw’abahanzi bakomeye ku isi no kubaka izina rikomeye mu muziki wa Hip-hop.
Ibi bitekerezo bya Nicki Minaj byakuruye impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko kujya mu rusengero atari byo byonyine bipima ukwizera, mu gihe abandi bagaragaza ko gusabana n’abandi mu bikorwa byo gusenga na byo bifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umukirisitu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa