Nicki Minaj yifashishije AI, yongera kugaragaza urwo akunda Trump
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Onika Tanya Maraj uzwi cyane nka Nicki Minaj, yasangije abamukurikirana amafoto yakozwe n’ubwenge buhangano (AI) amugaragaza ari kumwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Iyi foto Nicki Minaj yayishyize hanze ku wa 16 Gashyantare 2026. Wari umunsi wahariwe abaperezida, wizihizwa buri wa Mbere w’icyumweru cya gatatu muri Gashyantare buri mwaka, muri Amerika.
Aya mafoto agaragaza Perezida Donald Trump ari kumwe na Nicki Minaj mu modoka imbere.
Nick Minaj wari wicaye iruhande rwa Trump, yari ari kubara amafaranga y’Amadolari menshi yari arunze aho mu modoka.
Witegereje neza imwe muri ayo mafoto, ubona ko ari ifoto yahoze ari iya Nicki Minaj n’umugabo we, Kenneth Petty, kuko isura ye isigara igaragara ku kirahure inyuma y’umutwe wa Trump.
Bigaragara ko iyi sura y’umugabo we yasibwemo ariko ntiyashiramo neza hanyuma isimbuzwa iya Trump, bikaba bihuzwa n’uko muri iyi minsi Nicki ashyize imbere cyane Trump.
Aya makuru aje akurikira andi y’uko Nicki Minaj asigaye yigaragaza nka nomero ya mbere mu bafana bashyigikiye Perezida Trump, ndetse mu kwezi gushize aherutse gutangaza ko yamaze guhabwa impano y’uburenganzira bwihuse bwo gutura muri Amerika nk’umwenegihugu.
Mu mpera za 2025, umufana wihebeye cyane Nicki Minaj, yari yaratangije inkubiri yo gusabira uyu muraperikazi w’icyamamare kwirukanwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika agataha aho akomoka muri Trinidad na Tobago.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *