Nikuze, Bamenya, Aline Gahongayire, Mubazitabira ibirori byo gutanga ’Impanga Series Awards’ Kunshuro yambere
Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022
Iminsi irabarirwa Kuntoki kugirango bamwe mubakinnyi bahize abandi muri Filime ya Impanga Series bahabwe ibihembo byiswe Impanga Awards bigiye gutangwa bwambere kuva iyi filime yuruhererekane yatangira kubaho.
Bamwe bayiraye ku ibaba, kuko kuri uyu wa 26 Werurwe 2022, i Remera muri Master Piece hagomba kubera ibirori bidasanzwe bizitabirwa nabimwe mubyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bitandukanye.
Impanga series ni filime yuruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’igihugu, ikaba filime yakunzwe nabatari bake kuva yatangira gutambuka aho kugeza ubu imaze imyaka ibiri ikurikirwa n’imbaga.
Ni murwego rwo kwizihiza imyaka 2 iyi filime imaze, hatekerejwe uburyo bwo gushimira bamwe mubakinnyi bayo, mu rwego rwo kubatera ingufu ngo bakore ibyiza kurushaho.
Usanase Bahavu Jeannette Ukina ari KAMI muri Impanga Series
Bamwe mu byamamare bimaze kumenyekana ko bazitabira iki gikorwa harimo, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri Bamenya Series, Laura Musanase uzwi nka nikuze muri City Maid, Umuramyi Aline Gahongayire, Nick wamenyekanye muri City Maid, Aline Munezero uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya ndetse nabandi.
Aline Gahongayire azaba ahari
Nikuze wamamaye muri City Maid
Bamenya azaba ahari
Aline wamamaye nka Bijoux muri filime Bamenya
Nick Dimpoz
Ibitekerezo
Kwinjira nangahe ko gewe nshaka kureba Nikuze!!