skol
fortebet

Nimwiza ku ndusha ! Mimi asubiza abafite amatsiko yo kureba umukobwa yabyaranye na Meddy

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umuhanzi Meddy Mimi uherutse kwibaruka imfura y’umukobwa yatangaje byinshi ku bihe bishya arimo kunyuramo muri iyi minsi ya nyuma yo kubyara anavuga ibintu bitandukanye kuri Ngabo Myla umukobwa we amaze iminsi yibarutse.

Sponsored Ad

Mimi yafashe umwanya aganira n’abakunzi be bamukurikira ku rukuta rwe rwa Intagram abasubiza bimwe mu bibazo bitandukanye bamubazaga byagarukaga ku mwana we w’umukobwa "Myla" aheruka kwibaruka.

Umwe yamubajije uko Myla ameze muri iyi minsi, Mimi amusubiza agira ati:”Ameze neza ari gukurana igikundiro anarushaho kuba uw’ingirakamaro.”


Yongeye gushimangira ko mu bwiza atakwigereranya n’umukobwa we ati:”Ni mwiza kundusha.”

Agaruka kandi ku minsi yamaze atwite, ati:” Nari maze ibyumweru 40 n’umunsi umwe.” Bivuze ko umwana we na Meddy yavukiye iminsi 281 ni ukuvuga amezi 9 n’iminsi 11.

Mimi yagarutse ku mpamvu atahise amera nk’abandi babyeyi ahubwo agakomeza kugira mu nda nk’ah’inkumi ati:”Kurya neza. Ariko kugeza n’ubu ntabwo ndamera nk’uko nifuza kumera harimo kandi no kwishimira kuba umubyeyi.”

Meddy na Mimi basezeranye kubana akaramata muri Gicurasi 2021 nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Mimi Mehfira akomeje kuryoherwa no kwibaruka umwana w’umukobwa


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa