Ninde wavuzeko ibyamamare bitajya birwubaka ngo rukomere? Dore ingo 10 zabibashijemu Rwanda
Yanditswe: Thursday 23, Jan 2025

Ni kenshi bajya baserereza ibyamamare ko bitajya bibasha kurwubaka ngo rukomere, ariko burya umunyarwanda yaravuze ngo “aba umwe agatukisha bose”. Hari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byabashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo z’ibyamamare
1. KANYOMBYA & UMULISA JEANNE
Barushinze mu mwaka w’i 1978 Uyu munsi imyaka ishize ari 47 Urwo bakundana rugikomeye nk’inyundo. Urukundo rwa kanyombya na Jeanne Imana yaruhaye umugisha aho bafitanye abana babiri.
2. NGARAMBE FRANCOIS XAVIER & NGARAMBE SOLANGE.
Barushinze mu mwaka w’i 1993 Uyu munsi muri 2025 imyaka ishize ari 31 urukundo rwabo rugitoshye nk’ibiti byo mu ishyamba rya Amazon. Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho Uyu munsi bafitanye abana batanu barimo Rwego Ngarambe uherutse kugirwa umunyamabanga muri ministeri ya siporo.
3. DANNY VUMBI & MAMA JAYZ
Barushinze mu mwaka w’i 2001 , uru ni urugo rwa bahanga kuko Mama Jayz ari umwalimu w’imibare ku ishuli rya Cyahafi. Uyu munsi mu 2025 imyaka ishize ari 24 Urukundo rwabo rukiri intangarugero. Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu.
4. LUCKY NZEYIMANA & MUREKATETE DIVINE
Aba bombi Bamenyanye mu 2010 Lucky Nzeyimana yarabaswe n’ingeso yo ku betting, Uyu mufasha we yamuciye kwiyo ngeso Lucky ava mu bwana aba Umugabo. Urukundo rwabo baje kurwereka inshuti , abavandimwe ndetse n’imiryango umunsi bakora ubukwe mu 2016 ndetse imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.
5. TOMCLOSE & TRICIA
Aba bombi Bamenyanye mu 2009 icyo gihe Niyonshuti Ange Tricia yarakiri umunyeshuli muri kaminuza ya KIST, urukundo rwabo rwarakuze ndetse baza gukora ubukwe mu 2013. Uyu munsi imyaka ishize ari 12 urukundo rwabo ruhora ari rushya! Imana yashimye urukundo rwabo ndetse ibaha umugisha wa bana batanu.
6. RIDERMAN & AGASARO NADIA
Riderman na Agasaro Nadia Bamenyanye nadia ari umufana ukomeye wa Riderman mu mwaka w’i 2013. Gusa uko iminsi yagiye ishira baje kwisanga bakundana. Aba bombi baje gukora ubukwe mu 2015 ndetse Uyu munsi urukundo rwabo ruracyakomeye nk’inyundo. Imana yabahaye umugisha wabana batatu.
7. YANNICK MUKUNZI & JOY IRIBAGIZA
Yannick na joy Bamenyanye mu 2014, urukundo rwabo rwaje gukura ndetse mu 2019 basezerana imbere y’amategeko. Nyuma yaho baje gutera indi ntambwe maze Muri 2023 basezerana imbere y’Imana n’abantu. Imana yashimye urukundo rwabo ndetse ibaha umugisha wa bana babiri ba bahungu.
8. BUTERA KNOWLESS & ISHIMWE CLEMENT
Aba bombi bahuye ku nshuro ya mbere ubwo bigaga mu mashuli yisumbuye ku ishuli rya APACE mu mujyi wa Kigali gusa icyo gihe ntabwo bigeze bakundana nicyane ko umwe yigaga imbere yundi ho imyaka ibiri , nyuma y’ubuzima bw’ishuli mu mpera z’umwaka w’i 2011 batangiye gukundana maze mu 2012 urukundo rurushaho gukomera . nyuma yaho Ishimwe clement na Butera knowless baje gukora ubukwe muri 2016. Kuva mu 2011 kugera Uyu munsi muri 2025 imyaka ishize ari 14 urukundo rwabo rukiri intangarugero ndetse Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu.
9. MISS SHANEL & FAVIER
Aba bombi Barushinze mu mwaka w’i 2014 ndetse urukundo rwabo ni icyitegererezo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Shanel na Favier Imana yabahaye umugisha aho bafitanye abana babiri.
10. BRUCE MELODY & CATHERINE
Bamenyanye mu 2014, nyuma yaho mu 2015 baje kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka ine muri 2019 Imana yabahaye umugisha w’umwana wa kabiri w’umukobwa. Uyu munsi muri 2025 Imyaka ishize ari 11 urukundo rwabo rugitoshye nk’ibiti byo mu ishyamba rya Amazon.
Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *