Ninteretse Christian wegukanye Primusic mu 2014 yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Christian Ninteretse umuhanzi w’Umurundi wanegukanye irushanwa rya Primusic mu 2014, nyuma y’imyaka icumi yimukiye mu Rwanda aho yanashakiye umugore, yahawe Ubwenegihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Christian yamenyesheje abamukurikira ko anyuzwe n’Ubwenegihugu yahawe, amenyesha abamukurikira ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda wuzuye.
Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo iwabo w’umuntu ni aho amerewe neza. Rwanda nziza ndagushimiye ku iteka unteye ryo kuba Umunyarwanda wuzuye kandi nzabiharanira cyane! Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda wuzuye.”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yabashije kubona Ubwenegihugu kuko umugore we asanzwe ari Umunyarwandakazi.
Christian si umuhanzi muto mu muziki w’u Burundi, mu 2014 yegukanye irushanwa rya Primusic ryatumye atsindira miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa i Burundi.
Nyuma yo kwegukana igihembo cya Primusic, Christian yahise yimukira mu Rwanda mu 2015 ndetse mu 2017 aza kuhashaka umugore witwa Natacha Mugwaneza.
Kwimukira mu Rwanda nyuma y’umwaka umwe yegukanye Primusic, byatumye benshi mu bakunzi b’umuziki bibaza aho umuhanzi wabo yaburiye, icyakora nyuma baza kumenya ko awukorera mu Mujyi wa Kigali aho ari umwe mu bakunze gususurutsa abantu mu tubari n’ama hoteli atandukanye.
Uyu muhanzi ahawe ubwenegihugu nyuma ya DJ Ira uherutse kubuhabwa nyuma yo kubusaba Perezida wa Repubulika.
Si aba gusa bamaze kugaragaza ko bishimira kwitwa Abanyarwanda, Khadja Nin uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, aherutse kwerura ahamya ko nubwo akomoka i Burundi yahisemo ko amasaziro ye yaba u Rwanda.
Ninteretse Christian yegukanye irushanwa rya Primusic mu 2014
Christian nyuma yo kugera mu Rwanda yarushinze n’Umunyarwandakazi


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *