Ku wa 27 Gicurasi 2026, uwambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yagaragaje ibyishimo no gushimira abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe rw’ubwanditsi nyuma yo kwegukana ibihembo bitatu bikomeye mu irushanwa rya Ebobea Book Awards 2026.
Igitabo cye yise “More Than a Crown” ni cyo cyamuhesheje ibihembo birimo icya Igitabo Cyiza Cy’umwaka (Best Book), Umwanditsi Mwiza (Best Author) ndetse n’icy’Umwanditsi Utanga Icyizere (Most Inspiring Author).
Nyuma yo kwakira ibyo bihembo, Nishimwe Naomie yashimiye byimazeyo abafana be, abantu bamutoye ndetse n’abakomeje kumushyigikira mu buryo butandukanye, avuga ko uruhare rwabo rwagize ingaruka zikomeye ku ntsinzi ye. Yanashimye Imana, ashimira kandi abantu bamufashije gusubiramo no kunoza igitabo cye, hamwe n’umugabo we n’inshuti ze ziri hafi ye.
Mbere y’ibi bihembo, ku wa 31 Werurwe 2026, Nishimwe Naomie yari yasabye abakurikirana ibikorwa bye kumutora kugira ngo abashe kwitwara neza muri iri rushanwa, bikaba byaraje kurangira agize intsinzi ikomeye mu byiciro bitandukanye.
Igitabo cye gikomeje kuvugisha benshi kubera ko gikubiyemo ubuzima n’ibyabaye mu marushanwa y’ubwiza, ibintu akenshi bidakunze kugarukwaho mu buryo burambuye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *