skol

Niwe wambere ni nawe Wanyuma nkunze! Jacques Umugabo wa Kenia witabye Imana

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA DC CLEMENT 5 March 2022

Mumarira n’Agahinda kenshi, Rutayomba Jacques umaze iminsi ibiri apfushije umugore babanaga munzu nk’Umugabo n’Umugore byemewe n’Amategeko dore ko kuwa 27 Mutarama 2022 aribwo bagiye gusezerana mumurenge.


REBA HANO AMAGAMBO RUTAYOMBA JACQUES YAVUZE

Iyi Mihango irangiye, hatangiye gutegurwa Ubukwe nyirizina kugirango bereke inshuti n’Abavandimwe ko urukundo rwabo rushinze imizi. ibi birori byateganywaga kuba kuwa 27 Werurwe 2022 aho aba bombi bateganyaga gusezerana imbere y’Imana.

Jacques na Kelia biteguraga gusezerana imbere y’Imana

Ibi birori kandi byagombaga kubanzirizwa n’Igikorwa cyo ’Kwirega’, aho Rutayomba yagombaga kujya kwirega iwabo w’Umugore we Mutesiwase Kelia nkuko bisanzwe mumuco nyarwanda. iki gikorwa kikaba cyagombaga kuba kuwa 6 Werurwe 2022.

Jacques na Kelia bahuje urugwiro

Iyi Mihango yose ntikibaye kuko Kelia yaje kwitaba Imana bitunguranye. Muganga witaga kuri uyu Muryango, yatangaje ko Kelia indwara yarafite atariyo yamwishe, yunga muryabavuga ko Kelia yarozwe.

Rutayomba Jacques Umugabo wa Mutesi, yatangaje ko kuva umunsi Kelia apfa ntawundi mukobwa azakunda kugeza nawe yitabye Imana. Ati"Mukunzi, Uratsize ariko ndakumenyesha ko ari wowe wambere n’Uwanyuma nzakunda ubuzima bwange bwose!"".

Kelia witabye Imana

Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafarng y’u Rwnda.

Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

Author : NIYIGABA DC CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0

Umuraperi ukomeye muri Amerika afunzwe azira gushinga agatsiko k’abajura...

Umuraperi Jeffery Lamar Williams wamamaye nka Young Thug afunzwe...
15 May 2022 0

Eddy Kenzo yahishuye ko yabaye mu muhanda ubwo yahaga impanuro uwagerageje...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu gihugu cya Uganda yahishuye ko yabaye...
14 May 2022 0

Ku mugore dore inama zishobora kukurinda gusenya, urugo rwawe...

Abagore benshi hari amakosa bakunze gukora abatazi ko ashobora kubasenyera...
14 May 2022 0

Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri...

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Aline...
14 May 2022 0

Hamenyekanye impamvu Elon Musk yahagaritse kugura urubuga rwa...

Umwe mu bayoboye urutonde rw’abakire ba mbere ku Isi Elon Musk ahagaritse...
14 May 2022 0