skol
fortebet

Niyo Bosco akomeje guca amarenga yo gutandukana na Sunday Entertainment bari baherutse kugirana amasezerano

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Niyo Bosco yongeye guca amarenga yo gutandukana na Sunday Entertainment, sosiyete yari iherutse kumusinyisha, nubwo nta ruhande na rumwe rurerura ngo ruvuge ukuri ku mikoranire yabo.

Sponsored Ad

Ni ibimenyetso bikomeje kugaragara nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivuga ko hari ibitagenda neza hagati ya Niyo Bosco niyi Sosiyete bari bagiranye amasezerano.

Kuri ubu Niyo Bosco yamaze gukura email ya Sunday Entertainment kuri Instagram ye cyane ko ariyo yari yatanze ku muntu wese ushaka kumuha akazi.

Bivugwa ko Niyo Bosco yafashe umwanzuro wo gusiba iyi email nyuma y’uko amasezerano y’imikoranire yari yasinye ayatesheje agaciro.

Amakuru yari asanzwe ahari avuga ko nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Niyo Bosco yamaze kwemeranya imikoranire n’ubuyobozi bwa Sunday Entertainment hari ibyo batigeze bumvikana byatumye kugeza ubu nta gikorwa na kimwe baratangira.

Bivugwa ko Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Sunday Entertainment ko ibyo gukorana bitazakunda.

Sunday Justin usanzwe ari umuyobozi wa Sunday Entertainment mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’Igihe yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Ati “Sinzi niba mfite amakuru yo kuguha kuri Niyo Bosco rwose umbabarire.”

Ibi bikomeje kuba nyuma y’amezi agiye kuba ane Niyo Bosco atandukanye na MIE Empire yamwinjije mu muziki ndetse ikanamufasha kumenyekana.

Konti ya Instagram ya Niyo Bosco mbere y’uko asiba Email.

Konti ya Instagram ya Niyo Bosco nyuma yo gusiba Email.

Ibitekerezo

  • Iki gihungu nacyo kimaze gutera abantu umujinya!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa