skol
fortebet

"Nkeneye kuvugana na Diane mbere y’uko ngira icyo ntangaza".-Platini [Dream Boys]

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuririimbyi Platini Nemeye ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo. Avuga ko adashaka kugira byinshi avuga ku mubano we n’umukunzi we mu gihe ataraganira nawe.
Ingabire Diane wahoze akundana na Platini we yahise yerura ko yabonye undi mukunzi usimbura Platini witwa Rutayisire Fiston ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, nibwo inkuru yasakaye y’uko aba (...)

Sponsored Ad

Umuririimbyi Platini Nemeye ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo. Avuga ko adashaka kugira byinshi avuga ku mubano we n’umukunzi we mu gihe ataraganira nawe.

Ingabire Diane wahoze akundana na Platini we yahise yerura ko yabonye undi mukunzi usimbura Platini witwa Rutayisire Fiston ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Aba bombi bamaze gutandukana....

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, nibwo inkuru yasakaye y’uko aba bombi bamaze gutandukana. Diane yatangiye ashyira amafoto atandukanye ku rukuta rwa Instagram agaragaza umusore witwa Rutayisire Fiston ari nako asiba aya Platini bahoze bakundana.

Diane Ingabire yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko ’yishimiye kuba aho ari ubu’. Kuri ubu benshi bifuzaga kumenya icyo Platini avuga ku gutandukana n’umukunzi we baniteguraga ku rushinga mu 2018.

Platini yabajijwe n’umunyamakuru wa Contact Fm uko yakiriye gutandukana n’umukunzi we avuga ntacyo ari buvuge mu gihe cyose ataraganira na Diane Ingabire bahoze bakundana.

Diane yari afite Tatuwage ku mubiri we yanditseho ’Platini’

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza uyu musore impamvu adashaka kugira icyo avuga mu gihe bagikundana yifuza ko buri wese abimenya kuko yakundaga ku binyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Platini ati " Eeeh mboooo....Urukundo ni ubuzima. Buri wese amenya ibye....Ibya njye n’uwo mwali [Diane Ingabire ] ninjye nawe gusa tugomba kubiganiraho."

Yabajijwe niba gusiba amafoto kuri instagram barabanje kubiganiraho ku mpande zombi mbere y’uko bikorwa. Ati "Ahhh nkuko nagusubije nacyo ndiburenzeho kuko niwe twabivuganaho gusa...uwo mwali nanjye gusa."

Yongeye kubazwa impamvu batandukanye kandi baritegura kurushinga. "Ni njye nawe twabivugana gusa..igisubizo nicyo kuri ibyo byo kubana no kutabana ninjye nawe twabivuganaho gusa..

Uko yabyakiriye gutandukana na Diane, Platini yagize ati "Reaction [Uko nabyakiriye] navuze y’uko ariwe wenyine nshobora kuba navugana nawe ..Niwe wenyine nasubiza icyo kibazo,,,ibyo nabyo niwe nifuza kubivugana nawe...nzabivugana n’uwo mwali [Diane]."

Yabajijwe n’umunyamakuru niba hari igihe kizagera akabwira abantu ukuri kuko bakomeje kwibaza impamvu bashwanye kandi imiryango yabo bombi yari ibizi ko bitegura kurushinga.

Yagize ati " Mu gihe cyose nyiri muri muzika hari byinshi abantu bazagenda bamenya..., bibaye ngombwa ko hari ibijya hanze nabivuga...Hanyuma nsimbabujije."

Platini yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kubazwa icyo kibazo mu gihe bajya guhura bari babiri gusa ari nayo mpamvu itandukana rye nawe bagomba no kuriganiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa