skol
fortebet

Nkunda Miss Naomie , Ibyo wamenya kuri Miss Houssina Urujeni uri guhatanira ikamba rya Miss AfricaFrance

Yanditswe: Wednesday 11, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n’ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze. Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).
Ku kiganiro yagiranye na Isimbi Tv avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by’ubwiza ndetse ko akunda kureba n’andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.
Ati (...)

Sponsored Ad

Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n’ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze.

Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).

Ku kiganiro yagiranye na Isimbi Tv avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by’ubwiza ndetse ko akunda kureba n’andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.

Ati “nkunda amarushanwa y’ubwiza, ndavuga nti kubera iki njyewe ntajyayo ko ari ibintu nkunda, ndeba Miss Rwanda, Miss France ndavuga ngo reka njyeyo.”

Agaruka kuri Miss Rwanda yavuze ko muri ba Nyampinga bose bagiye babaho uwo yakunze ari Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ati “By’umwihariko nkunda Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndamukunda cyane, kubera ni mwiza, ibintu yakoze, ibitekerezo yatanze narabikunze.”

Ngo inzozi afite ni ukwegukana iri kamba ubundi akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa kuko hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda.

Ati “Inzozi zanjye nifuza ko nazaba Nyampinga wa Africa France 2021 kugira ngo ngaragaze igihugu cyanje kuko nasanze mu Bufaransa hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda (…) u Rwanda ni igihugu cyiza dufite ingagi, imisozi, abakobwa beza, umuco...”.

Urujeni ufite nimero 9 muri iri rushanwa rigeze muri ½ aho bazanyura imbere y’akanama nkemurampaka tariki ya 9 Ukwakira 2021 i Paris, ahanganye n’abakobwa barimo abo muri Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria

Miss Urujeni yavuze ko akunda Yvan Buravan
Kumushyigikira nugukora like kuri iyi ifoto ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa