skol
fortebet

Noopja yavuze amagambo akomeye ku bahitanye umuvandimwe we Kinyoni, ahishura ko yishwe n’uburozi

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja mu muziki, akaba nyiri Country Records na Country FM, yavuze amagambo akomeye ku cyahitanye umuvandimwe we Kinyoni, avuga ko yarozwe n’abantu yizeye akabafasha ntacyo agendeyeho ariko bakamwitura kwambura ubuzima umuvandimwe we.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa burebure uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze amagambo yiganjemo akomeye yo kunamira umuvandimwe we ndetse anagaragaza uburyo abo yagiriye neza aribo bacuze umugambi wo kumwicira ubuzima.

Yagize ati “Byose byatangiye nizera abantu ntazi iyo baturutse, nabo bampemba gutegura kunyicira ubuzima babanje kwica umuvandimwe nizeraga kurusha abandi mu ikipe.”

Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko murumuna we yarozwe n’abo we yagiriye neza. Ati “Kinyoni wari umuvandimwe wanjye ufite impano itangaje, wari umuntu mwiza ufite umutima wa zahabu, wafashije umubare munini w’abantu ntacyo ubashakamo. Ndibuka ko inshuro nyinshi ari wowe wanyemezaga gufasha abantu ariko byarangiye abo wizeye aribo bakuroze.”

Noopja yavuze ko abantu bose bagambiriye kuroga umuvandimwe we kugeza apfuye Isi izabibitura.

Ati “Ikipe yose yagambanye kugeza ubwo muroga umuvandimwe wanjye Kinyoni kugeza apfuye Imana izabahe umugisha kuko niyo iwutanga, Isi yo izabaha ibyo mukwiye.”

Noopja aganira na Igihe, yirinze kuvuga byinshi ku magambo yari amaze gutangaza, yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bamenye ukuri.

Ati “Igihe kirageze ngo abantu bamenye ukuri. Uko iminsi yicuma hari ukuri ngenda menya nkasobanukirwa.”

Ni amagambo yirinze kongeraho byinshi ubwo yari abajijwe ku byo yasangije abamukurikira.

Ku wa 18 Ugishyingo 2022 nibwo ubuyobozi bwa Country Records, imwe muri studio zigezweho muri iyi minsi, bwasohoye itangazo rimenyesha inkuru y’urupfu rw’umwe mu basore bari bamaze igihe bayikoreramo uzwi nka Kinyoni.

Uyu musore witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2022, ubusanzwe yitwaga Niyonkuru Jean Claude, akaba murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja).

Urupfu rw’uyu musore rwabaye inkuru mbi cyane ku bahanzi benshi basanzwe bakorana na Country Records kuko ari bo bari basanzwe bazi umumaro we mu gihe babaga bari muri studio.

Kubura Kinyoni muri Country Records byari ukubura rimwe mu mashyiga yari agize iyi studio.

Uyu ni umwe umwe mu bari bafatiye runini Producer Element na Kozze bakoranagamo cyane ko iyo babaga bageze mu gihe cyo kwandika indirimbo z’abahanzi cyangwa kubafasha kuzandika neza, bamwiyambazaga.

Izizwi yanditse zirimo Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n’izindi nyinshi zirimo iza Davis D, Juno Kizigenza, n’abandi bakorana bya hafi na Country Records.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa