skol
fortebet

Ntabwo ndi umujura! Alliah ukina Filime mu gahinda gakomeye abwije ukuri abamufata nk’umujura mubyo akora

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihozo Alliah umaze kumenyekana muri Sinema Nyarwanda no mubindi bikorwa byinshi byo gufasha mugahinda gakomeye abwije ukuri abantu ba mwita umujura mu bikorwa akora byo gufasha n’abafasha abana bagendeye ku masura.

Sponsored Ad

Alliah umaze kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa bamwe abifashijwemo nabandi bihurije hamwe yahishuye agahinda aterwa cyane n’abamwita umujura mu bikorwa byo gufasha akora.

Mu kiganiro na Yago Alliah yagize ati"Hari ikintu nshaka kubwira abantu kandi cyambabaje niba hari ikintu ushaka gukora ushaka gufasha za wese kuko kuza ukamfata nk’umujura ari njye ufite abantu uje gufasha ukabanza kumbabaza uba wumva ngewe ngufata nk’iki?".

Yakomeje agira ati" Abana mfasha cyangwa se ntuma bafashwa akenshi baba bafite amadeni ku ishuri ntago byoroshye ko ku ishuri ry’umwana baguha Indangamanota y’umwana kandi atarishyuye ariko niba uje gufasha ukaba utakwishyura utarareba amanota y’umwana ngo urebe niba ari umuhanga cyangwa ari umuswa ntago uwo ari umutima kuko no guhindura ubuzima bw’umwana bishobora gutuma atsinda kandi yatsindwaga ibyo tubifitiye ingero nyinshi ariko kuko utabonye indangamanota y’umwana ukabifata nk’ubujura.

Yakomeje avuga ko hari nabamubwira ko amafaranga yabo aba yabavunnye ati" Kumbwira ko amafaranga aba yakuvunnye ndabizi aravuna nange ndayakorera ariko mu gihe ufite umutima wo gufasha ntibikwiye ko unyibutsa ko amafaranga avuna.

Uyu mukobwa ukiri muto cyane ariko agakora ibikorwa bitangaza benshi yongeye kuvuga ku bantu bafasha abana bagendeye ku masura mu kiniga kinshi yatanze urugero rw’umuntu wamwatse amafoto y’abana ngo ahitemo uwo yafasha arangije ahitamo uwafashwe uwari usigaye avuga ko adashobora kumufasha ati" Byarambabaje cyane ukuntu abantu batumva ko umwana wese ari nkundi".

Yakomeje asaba abantu kumenya uko bakwiye gufasha ati" Abana bose ni abana kandi niba wumva ufite umutima wo gufasha hari igihe byakuviramo umuvumo mu gihe utabyitwayemo neza".

Alliah yakomeje abwira abantu bamufata nk’umujura ati" Ntago ndi umujura ntago narya amafaranga y’umuntu ushobora kuzavamo Perezida cyangwa se nundi muntu ukomeye ikindi ndago mfite umutima mubi nk’uko muntekereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa