skol
fortebet

Ntacyambabaje nko kuvugwaho ko nabyaranye na Papa!Fofo Dancer ahishuye byinshi k’ubuzima bwe

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime akaba n’umubyinyi wabigize umwuga Imwiyitire Phoibe wamamaye nka Fofo Dancer yahishuye byinshi k’ubuzima bwe avuga ko yavuzweho byinshi ariko icyamubabaje cyane ari igihe yavuzweho ikinyoma cy’uko yabyaranye na Se kubyakira bikamugora.

Sponsored Ad

Fofo Dancer uri mu bakobwa babica bigacika ku mbugankoranyambaga kubera umwuga we wo kubyina n’imyambarire idasanzwe benshi bafata nk’uburaya no kwiyandarika yavuze byinshi k’ubuzima bwe avuga ko ibyo bamuvugaho byose n’uko bamufata kuri we ntacyo bimutwara kuko bimutunze kandi mu buzima yishimiye.

Fofo Dancer ubwo yari mu kiganiro na Isimbi Tv yavuze urugendo rw’ubuzima bwe n’uburyo yaje kubyara.

Uyu mukobwa avuga ko yavukiye mu muryango wifashije ku buryo yabonaga buri kimwe yifuza ariko ubwo yigaga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yaje guhura n’ikigare kibi atangira kunywa inzoga kandi mu rugo atarajyaga azinywa ndetse atanazibona.

Fofo avuga ko ubwo yari mu biruhuko yaje guhamagarwa n’inshuti ye y’umuhungu imusaba kumusura bagasangira inzoga ariko ngo kuko yari azikumbuye cyane afata umwanzuro wo kujyayo ari kumwe n’indi nshuti ye y’umukobwa bose biganaga bajyayo barasangira baramusindisha yisanga bwakeye mu gitondo ndetse uwo musore yamusambanyije kuko yisanze arimo kuva amaraso.

Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu byamubabaje ndetse ko ari nabwo bwa mbere byari bimubayeho, avuga ko kubera n’ubwana ubwo yatahaga yatinye kubibwira ababyeyi ahubwo akababeshya ko yaraye kuri uwo mushuti we w’umukobwa bari bajyanye ababyeyi ntibabitindeho.

Fofo avuga ko ubwo yasozaga ibiruhuko yasubiye ku ishuli nk’ibisanzwe ariko ibyabaye kuri we yabifataga nk’ibyarangiye ndetse atanabyibuka ahubwo ubwo yageraga ku ishuri yatangiye guhinduka cyane ku ruhu ndetse agahorana n’umunaniro udashira ariko ntamenye icyabiteye aribwo yasabye uruhushya kugira ngo atahe ajye kwivuza ariko umwe mu bayobozi b’ikigo akamukeka agahamagara umubyeyi we akamusaba kwita ku mwana no kumufatisha ibizami byose.

Fofo avuga ko yatashye Mama we akamwohereza kwa muganga kuko hari hafi ndetse n’abaganga abenshi ari abaturanyi ahamagara umwe mu baganga kugira ngo amwiteho.

Fofo avuga ko ubwo bamaraga kumuvura Umuganga yanze kumuha ibisubizo agahamagara umubyeyi we ngo abe ariwe babiha ariko nabwo Fofo ngo ntagire ikintu na kimwe akeka, avuga ko icyo gihe ari bwo basanze atwite inda y’amezi atatu we nta kintu yari abiziho.

Uyu mukobwa avuga ko guhinduka k’ubuzima bwe byabaye nk’ibitangirira aho kuko byatumye n’ababyeyi ye basa n’abatumvikana nyuma yo kubyara kwe avuga ko yasubiye mu ishuri ariko kubera kumva ko afite inshingano zo kwita ku mwana no guteza umwiryane mu muryango ahitamo kubifatanya n’akazi ko mukabari ariko akagerageza kwitwararika kuburyo yahoraga ku mwanya wa mbere kandi n’akazi akagakora.

Fofo avuga ko ibyo byose yabifashijwemo n’uko yahise aba umurokore ndetse ko yari ageze ku rwego rwo kubwiriza mu materaniro ya nijoro akanatera indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu rusengero rwa EPER i Gikondo.

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yamaraga igihe mu kabari yatangiye kongera guhinduka no gusubira ku nzoga ku buryo ari naho yatangiriye kujya abyina abantu bakabikunda yabikoraga nko kwishimisha birangira atangiye kujya atumirwa akabikora nk’akazi nyuma aza kubigira umwuga kuri ubu avuga ko bimugejeje kure kuko yatangiye kubikora ku rwego mpuzamahanga kuko uretse kuba ari umubyinyi mu Rwanda bitamubuza gutumirwa no hanze yarwo.

Umunyamakuru yamubajije uburyo yakira ibimuvugwaho cyane ko ibyinshi atari byiza fofo mu gusubiza avuga ko kuba yarabashije kwihanganira ibihuha byamuvuzweho ko yabyaranye na se kuva icyo gihe nta kindi kintu gishobora kumukomeretsa.

Fofo avuga ko iyo nkuru ariyo yamubabaje mu buzima bwe ariko agakomezwa cyane n’umuryango we kuko wari uzi ukuri.

Uyu mukobwa yasoje abwira abantu bamwibazaho kwirinda gukomeza guca imanza ahubwo bagakomeza umurongo barimo kandi bahisemo kuko buri wese agira uburyo ahura n’Imana ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa