skol
fortebet

Ntago bibareba!Mutesi Jolly yasubije abakomeza kumushyiraho igitutu bamubaza igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’Urwanda 2016 Mutesi Jolly yasubije abaakomeje kumushyiraho igitutu bamubaza impamvu adakora ubukwe ababwira ibyo bitabareba ndetse ko buri mukobwa intego ye atari ugushaka umugabo.

Sponsored Ad

Mutesi Jolly usanzwe ari n’umuyobozi wungirije w’irushanwa ry’ubwiza rya "Miss East Africa", kimwe mu bintu azwiho ni ukutavugirwamo cyangwa ngo arye iminwa.

Ibi hari ababimwangira ariko hakaba na benshi babimukindira ari na yo mpamvu baba bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku buzima bwe.

Mutesi Jolly muri iyi minsi niba hari ikibazo gikunda kugaruka kuri we abazwa kenshi, ni "uzakora ubukwe ryari?" Ahanini biterwa n’uko bamufata nk’umuntu ukuze ugejeje icyo gihe kandi abakobwa bari kumwe muri Miss Rwanda 2016 n’abagiyeyo nyuma ye bamwe bakoze ubukwe ariko we bakaba nta n’umukunzi we bazi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo gukora ubukwe kuri we nta n’umwe bireba, ngo umuryango ni mwiza ariko na none gushaka si ntego ya buri mukobwa wese, uzamutumira azamwambarira anamutwerere ariko bamugabanyeho igitutu kuko wasanga kuri we igihe kitaragera cyangwa se atanabiteganya.

Ati "Ibyo ntabwo bibareba, umuryango ni mwiza. Iyo biguhiriye ukagira umuryango ni byiza, ariko na none gushaka ntabwo ari intego ya buri mugore, bareke umuntu akore ibimubereye, ibyo yumva bimushimishije, wowe niba ushaka gushaka uzantumire nzagutwerera, ari ukukwambarira nzakwambirira ariko wimpatiriza gukora igihe cyanjye numva kitaragera cyangwa se ntanabishaka"

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram bamubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza, umwe yamubabijije ni ba afite umukunzi, yamusubije ko nta we ndetse ko nta n’uwo akeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa