Ntawasobanura uko merewe ubu! Agahinda ni kose ku wahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan
Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022
Amezi abiri arashize umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana, ni urupfu rwashenguye benshi kugeza ubu bamwe ntibarakira ko yagiye barimo n’umukunzi we ukunze kugragaza ko uburibwe yatewe n\urupfu rwa Buravan nta kintu na kimwe gishobora ku bumukiza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chaffy Marty yavuze ko kugeza n’ubu atarakira ko uwari umukunzi we batakari kumwe.
Ati “Ndagukumbuye Van. Nta magambo yasobanura uko merewe ubu, ntabwo ndizera ko wagiye. Ni ibintu bibabaza kandi nta kintu mfite cyankiza uburibwe.”
Uyu mukobwa yongeye gusezeranya Yvan Buravan ko azaharanira kumutera ishema mu buzima bwe bwose.
Ati “Nzarinda urwibutso twagiranye kandi nzaharanira ko mu buzima nzagutera ishema. Nakabaye nifuza ko wari kuramba ariko Imana yari ikeneye undi mu malayika! Yibwire ko yankomerekereje umutima.”
Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Ibitekerezo
Natwe nitwanwibagiwe