skol
fortebet

Ntawuzagusimbura!Junior yahaye isezerano rikomeye uwahoze ari umukunzi we nyuma y’umwaka yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Junior wo mu itsinda rya Juda Muzik yahaye isezerano Umuringa wahoze ari umukunzi we umaze umwaka yitabye Imana amusezeranya kumukunda by’iteka no guhorana umwanya wihariye mu mutima we.

Sponsored Ad

Junior yifashishije imbugankoranyambaga yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho y’ibihe byiza yagiye agirana n’umukunzi we ayaherekeresha amagambo agizwe n’amasezerano akomeye ndetse anamushimira uruhare rukomeye yagize mu buzima bwe.

Mu butumwa yanditse yagize ati: "Mu gitabo cy’ubuzima bwanjye, ni wowe gice cyandyoheye kuva gitangiye kugeza gisoje.Kugukunda ni ikintu ntazigera mpagarika".

Junior yakomeje amubwira ko nta muntu uzigera amusimbura ati: "Wenda igihe kimwe nzagira uzankunda bizira imbereka nanjye nkamukunda uko,ariko nyizera azaba afite umwanya muri njye utari uwawe.Ndavuze nti nyizera ntawuzagusimbura".

Muri ayo magombo Junior amubwira ko akomeje gukora cyane kugira ngo agere ku byo yahoze amwifuriza ati: "Ikintera agahinda ni uko ndimo kuba uwo wifuje ko mba we udahari, gusa nizeye ko ubyishimira wigira ikibazo mukundwa nzagerageza mbigereho.byaba vuba cyangwa cyera gusa ngusezeranyije ko nzabikora".

Junior amubwira ko nubwo batari kumwe akomeye kandi yamusigiye abantu bamukunda ati:"Kandi ntugire ikibazo sindi njyenyine, mfite abantu benshi bankunda, banshyigikiye kandi warakoze kwandika inkuru y’urukundo mu buzima bwanjye kuko hari benshi yagiriye umunaro. Ndagunda".

Ubu butumwa Junior abwanditse nyuma y’umwaka uwari umukunzi we Umuringa Liliane yitabye Imana kuko yitabye Imana ku Wwa 10 Mutarama 2022 azize uburwayi.

Ni inkuru yashenguye benshi haba abari bamuzi ndetse n’abatari bamuzi kubera uburyo yitabye Imana akiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa