skol

Ntibifuzaga ko nzongera gusabana namwe!Ndimbati yavuze amagambo akomeye ku bana yabyaranye na Fridaus

Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

featured-image

Uwihoreye Jean Bosco benshi bamenye nka Ndimbati muri Filime y’uruhererekane izwi nka ’Papa Sava’ nyuma yo gufungurwa avuze amagambo akomeye ku bana yabyaye b’impanga banatumye afungwa aho uwo bababyaranye yavugaga ko yasambanyijwe atagejeje imyaka ndetse na nyuma abana ntibitabweho na Se.

Mu butumwa Ndimbati yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko abatagira urukundo aribo batifuzaga ko azongera gusabana n’abana yabyaye.

Ati"Bana bange abatagira urukundo bifuzaga ko ntazongera gusabana namwe ariko imigambi y’umuntu siyo y’Imana, babaririyeho ariko si mwe bana banjye ni ibibazo ibyacu twebwe twababyaye.Mukure mujye juru ndabakunda bana banjye, ngo ntacyo nigeze mbaha ra?!!!! namwe munyumvire.

Ndimbati yagizwe umwere n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nzeri 2022 ku byaha yashinjwaga birimo gusambanya umwana utagejeje imyaka.

Ni ikuru yashimishije abakunzi ba dimbati n’Abanyarwanda muri rusange nkuko bagiye babigaragaza ndetse bongera kumuha ikaze bamwewka ko urukumbuzi rwari rumaze kuba rwinshi.

Ndimbati nawe atazuyaje yahise yandika ubutumwa ashimira Imana yemeye ko arekurwa ndetse nabantu bamubaye hafi avuga ko iki ari igihe cyo kureba ibyubaka akarenga ibyahise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa