skol

NTIBISANZWE:Umusore w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe yo kwivunagura(AMAFOTO+VIDEO)

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 20 y’amavuko uzwi ku izina rya “Kabone” ufite impano mu mibyinire ye idasanzwe itangaza abantu aho abyina yivunagura ibyo mu ndimi z’amahanga bita “Bone Breaking’”kuko ashobora kuba yabyina akaba yahindukiza umutwe maze ukareba inyuma. Kabone ufite amazina ya NIZEYIMANA Dieu Merci utuye i Nyamirambo mu kiganiro yagiranye n Ikinyamakuru Umuryango yatangarije ko impano yo kuvunikagurika ashobora no kureba inyuma..ari impano yisanzemo mu mwaka wa 2010 ubwo (…)

Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 20 y’amavuko uzwi ku izina rya “Kabone” ufite impano mu mibyinire ye idasanzwe itangaza abantu aho abyina yivunagura ibyo mu ndimi z’amahanga bita “Bone Breaking’”kuko ashobora kuba yabyina akaba yahindukiza umutwe maze ukareba inyuma.

Kabone ufite amazina ya NIZEYIMANA Dieu Merci utuye i Nyamirambo mu kiganiro yagiranye n Ikinyamakuru Umuryango yatangarije ko impano yo kuvunikagurika ashobora no kureba inyuma..ari impano yisanzemo mu mwaka wa 2010 ubwo yiganga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye aho ngo yatangiye kuzajya areba amashusho y’abandi babyinnyi bo hanze maze akazajya abigana..kugeza ubwo mu mwaka wa 2011 abonye umutoza wagiye amutoza kubyina Imbyino zisanzwe avangamo n’impano yarasanganywe yo kuvunikagurika.

NIZEYIMANA uzwi nka Kabone yabwiye Umuryango.rw, ko impano ye yo kubyina yaje gukomera ndetse akabona ko hari urundi rwego yamugezaho mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga amarushanwa yo kubyina yarazwi ku izina rya Street Ball aho yayitabiriye ari umubyinnyi mu itsinda rya Masho “Masho Crew” maze begukana umwanya wa kabiri.

Nyuma nibwo yaje gufata umwanya maze asa nkufashwe n’amasomo..kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye nibwo yaje kwifashishwa mu ifatwa ry’amashusho y’umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Davis D mu ndirimbo ye “BIRYOGO”…Ndetse aza kongera kugaragara mu yindi ndirimbo ya Davis D nubundi “My People”.

Kabone yarangije amashuli ye yisumbuye mu mwaka wa 2016 mu ishami ry’Ubukerarugendo ndetse akaba ahamya ko nyuma y’amasomo ari kubarizwa mu itsinda rizwi nka Planet Dance Crew ari naho agiye gukomereza impano ye yo kubyina ku buryo we yifuza ko n’amahanga yazamenya ko mu Rwanda haba umusore ufite impano idasanzwe yo kubyina.

Martin MUNEZERO

REBA HASI AKAVIDEO KA KABONE ARI KUVUNIKAGURIKA "WIBUKE KUGAKWIRAKWIZA KU MBUGA NKORANYAMBAGA":

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa