Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryafatiye ibihano abakinnyi babiri bakinira APR BBC nyuma yo kutubahiriza ubutumire bwo kwitabira ibikorwa by’Ikipe y’Igihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, FERWABA yavuze ko abo bakinnyi bahamagawe mu myiteguro y’Ikipe y’Igihugu ariko ntibayitabira, nubwo amakipe yabo yari yabemereye kujya mu bikorwa byayo.
Nk’igihano, aba bakinnyi bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bifitanye isano na basketball mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe. Iri shyirahamwe ryasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga agenga umukino wa basketball ndetse no ku mategeko n’imyanzuro yafatiwe mu nzego zaryo, asaba abakinnyi kubahiriza ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu igihe bahamagawe.
FERWABA yanibukije ko atari ubwa mbere abo bakinnyi bagarutsweho muri uru rwego. Mu Ugushyingo 2024, na bwo ntibitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yari iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Icyo gihe, impamvu zatanzwe n’abo bakinnyi zari zishingiye ku kunanirwa no kuba bari bavuye mu mwaka w’imikino wabaye muremure kandi usaba imbaraga nyinshi.
Iki cyemezo cya FERWABA gishobora gukomeza gukurikirwa n’impaka zitandukanye mu bakurikiranira hafi umukino wa basketball, cyane cyane ku ruhande rw’abasesengura uburyo inshingano z’Ikipe y’Igihugu zigomba kubahirizwa n’abakinnyi b’ababigize umwuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *