skol

Nubwo naba ntwite ntawe nakwaka indezo- Aline Gahongayire

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Aline Gahongayire umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
yageneye ubutumwa abantu bose bamaze igihe bibaza ku ifoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asa nkaho atwite avugako ntan’ikibazo cyaba kibirimo.

Mukiganiro yakoranye na Irene Mulindahabi ukorera MIE yabajijwe niba koko yaba atwite nkuko byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda asubiza ko nubwo yaba atwite ntamuntu azasaba indezo.

Ati” Njyewe ibyo kuba natwita cyangwa ntatwita nta muntu bireba kuko
ntawuzambyaza urimo, yewe nta n’uzamvura urimo bityo rero ndumva abantu
batagakwiye gutinda ku bintu bitabareba”.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto iragaza Aline Gahongayire agaragara nk’utwite ndetse binateza impaka ndende ku bakoresha izo mbuga bibaza uko umuramyi yaba yarasamye kandi mu by’ukuri nta mugabo w’isezerano aba nawe biakabayobera.

Gusa kuwa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ubwo uyu muhanzikazi yari mu kiganiro n’abamukurikira kuri Instagram, yasubije ibibazo bya bamwe ndetse acishamo agira n’abo agira inama.

Benshi mu bakurikiye iki kiganiro, bari bafite amatsiko menshi yo kumenya ukuri kw’ibikomeje kuvugwa kuri uyu muhanzikazi.

Asubiza abamubaza niba koko yaba atwite, ntiyeruye ngo abatangarize ko ibi bivugwa byaba ari ukuri ahubwo yabasabye kwita kubibareba ndetse ko hari ubuzima aba adakwiriye gushyira hanze.

Yagize ati “ Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, ibitabareba mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite , ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”

Uyu muhanzikazi yakomoje ku ifoto yagiye ahagaragara imugaragaza hari uwo bahuje urugwiro, bamwe batangira gukeka ko yaba ari uwamuteye inda.

Aha yagize ati “Ifoto yose nashyira hanze ni uburenganzira bwanjye , uyifata ukundi ni we ufite ikibazo, hari abo nabonye bavuga ngo noneho uwamuteye inda yamenyekanye, iriya foto ni iya musaza wanjye ndamukunda cyane ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu ahantu hose asigaye agera atungurwa no kubona abantu bitegereza inda ye.

Aline Gahongayire yakomeje avuga ko yaremewe gukunda abantu bose kandi ko nubwo yaba ari kumwe n’abantu badasenga ariko baba bafite ibikorwa bya kimuntu.

Ati “Ariko se nkubwire madamu, njye nahamagirariwe gukunda, nkunda abantu bose, nonese si abantu ? Ahubwo se urabizi neza ko badasenga Imana? Ibyo ubikurahe? Mu buzima , nzashyikirana na buri wese kandi sinabireka kuko nibwo bumuntu,”

Yakomeje agira ati “Wishaka ko mbaho uko ubishaka, kuki wumva wayobora ubuzima bwanjye , icyo mpa agaciro ni ukuba Imana yangiriye icyizere nkakomeza kubaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa