skol
fortebet

Nubwo nahita nipfira !Yolo The Queen yahinduriye amateka umusore wari urwaje nyina amusabira ijuru

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi w’uburanga n’ikimero Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram , yahinduye ubuzima bw’umusore warumusabye amusabira umugisha.
Uyu mukobwa w’ubwiza n’ikimero bikunda gutangaza benshi ,yatunguranye akora igikorwa cy’urukundo n’ubumuntu agikorera umwe mu bafana be warumusabye ubufasha nyuma yo kumubwira ko arwaje Mame we ndetse ko inzu babamo benda kubasohoramo kubera kumara igihe kinini batishyura (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi w’uburanga n’ikimero Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram , yahinduye ubuzima bw’umusore warumusabye amusabira umugisha.

Uyu mukobwa w’ubwiza n’ikimero bikunda gutangaza benshi ,yatunguranye akora igikorwa cy’urukundo n’ubumuntu agikorera umwe mu bafana be warumusabye ubufasha nyuma yo kumubwira ko arwaje Mame we ndetse ko inzu babamo benda kubasohoramo kubera kumara igihe kinini batishyura ubukode.

Uyu musore wamwatse ubufasha yagize ati “Muraho neza Yolo, nukuri nabonye ufasha bantu none nange ndagirango nukuri upfashe narwaje mama imyaka 5 ndeka ishuri, ariko wumve ko no kurya arikibazo kuritwe ibaze kurwara ukanicwa n’inzara noneho no munzu baduhaye ukwezi gutaha kuba twayivuyemo .Nkwandikiye amarira n’ikiniga ari byose umbabarire unyumvee… ndagukunda Imana iguhe byose wifuza ,.. Niyo waduha akawunga n’ibishyimbo waba ukoze”.

Yolo The Queen akimara kubona ubutumwa bw’uyu musore wamwandikiye yifashishije agasanduku k’ubutumwa bugufi ka Instagram(DM), yahise amugirara impuhwe amwohereza amafaranga ibihumbi Magana cyenda y’u Rwanda akoresheje Momo(900,000) benshi bibakora kumutima.

Yolo akimara kumuha aya mafaranga yahise yandika ubutumwa bugufi bugira buti”Hari igihe Imana iguha kugirango uhe n’abandi bitavuze ko aruko itabazi ahubwo nukugirango imirimo myiza yayo igaragarire mu bantu”

Uyu mufana we akimara kuyakira yasanzwe n’ibyishimo bidasanzwe maze ahita avuga ko ariwe muntu bahuye kuva yabaho , ndetse ko n’iyo yahita yipfira yakumva ameze neza.

Ibitekerezo

  • Yoro imana imuhe umugisha ari mubantu Bâke bumva akababaro k’umuntu nukuri aruta bariya biyita bâ apôtre birirwa bavuga ubusa batafasha n’abakristo babo ahubwo bakirirwa babasahura nutwo bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa