NYIRAKIMONYO MWAKUNZE MURI FILIME UYU MUNSI YABAYE UMUBYEYI MUKURU.
Yanditswe: Saturday 08, Feb 2025
Guhera kuri filime nka Ntawumenya Aho bwira ageze , haranira kubaho , Zirara Zishya , ndetse n’izindi nyinshi izina Nyirakimonyo riri mu yamenyekanye cyane ndetse abantu benshi baramukunda bitewe n’uburyo yakinaga. umubyeyi w’impuhwe n’ubupfura bwinshi ariko hejuru yibyo byose yuje inama zirimo ubwenge bwinshi. ariko se nyuma y’imyaka hafi 21 uyu mubyeyi ashimishije uruhumbirajana rwa bakunda cinema nyarwanda ubu uyu munsi amezate? ese ahugiye muyihe mirimo? murakaza neza mwiyi nkuru.
Filime twagarutseho haruguru zirimo Ntawumenya aho bwira ageze , haranira kubaho ,ndetse na Zirara Zishya Nyirakimonyo yazikinnyemo nk’umukinnyi w’imena hagati y’imyaka ya 2004-2009.
nubwo yamenyekanye ku mazina ya nyirakimonyo kuko arinayo yakoreshaga mu mwuga we wo gukina filime ariko amazina ye bwiite yitwa Mugambira Marie Christine. ku munsi wa none akaba ari umubyeyi w’abana babiri.
muri aya mafoto akaba ari nyirakimonyo wuyu munsi aho yashyize akadomo ku bijyanye no gukina filime uyu munsi akaba atuye mu mujyi wa Kigali aho akora imirimo atifuje ko twatangaza.
IREBERE AMAFOTO YA NYIRAKIMONYO KURI UYU MUNSI.
NYIRAKIMONYO UYU MUNSI NI UMUBYEYI WA BANA BABIRI
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *