skol
fortebet

Nyuma y’amazi 4 gusa Umuhanzi Platini P na Olivia bibarutse imfura yabo

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P mu itsinda ryamamaye rya Dream Boys, yabarutse imfura ye na Ingabire Olivia nyuma y’amazi Ane gusa bamaze barushinze .

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga umuhanzi Platin P nibwo yashimye Imana ko ibahaye umwana muzima abinyujije kuri Status ya WhatsApp agira ati” Imana yanjye, irahambaye”.

Umwe mu nshuti z’umuryango wa Platin P na Ingabire Olivia yahamirije Igihe dukesha iyi nkuru ko ubu yamaze kwibaruka agira ati” Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.”

Muri Werurwe uyu mwaka , nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa