skol

Nyuma y’amezi abiri bari mu munyenga w’urukundo Kanye West yatandukanye n’umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022

featured-image

Umuraperi Kanye West ukomeje kunyura mu bihe bitoroshye yamaze gutandukana n’umunyamideli Juliana Nalu bari bamaze amezi abiri bari mu rukundo.

Nkuko ikinyamakuru Dailly Mail cyabitangaje cyavuze ko urukundo rwa Kanye West na Juliana Nalu rwamaze gushyirwaho iherezo.

Amakuru yizewe ahari avuga ko ibi byatangajwe na Juliana Nalu ubwo yaganiraga n’abakunzi be ku rukuta rwa Instagram aho yabahaye umwaya wo kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza ntaho abogamye.

Mu bakurikirana uyu Munyamideli w’imyaka 24 harimo uwamubajije niba yemeranya n’umukunzi we Kanye West ku magambo aherutse gutangaza kuri Adolf Hitler, mu gusubiza Juliana agira ati"Ntimwongere kumbaza iby’umukunzi kuko ntawe mfite ndi ingaragu".

Undi mu amubajije nawe yamubajije niba koko ari ukuri yaratandukanye na Kanye West ndetse n’uwagize uruhare mu gutandukana kwabo.

Aha Juliana yirinze kuvuga icabatandukanyije icyakora hamya aya makuru.

Ati" Ndatekereza ko ntavuga icyatumye dutandukana gusa icyo navuga ni uko ari njye washyizeho iherezo ku rukundo rwacu ku mpamvu zanjye wite".

Ibi byatumye bamwe batekereza ko uyu mukobwa yaba yahisemo gutandukana na Kanye West kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo cyane ko Juliana afite imyaka 24 mu gihe Kanye West atite 45 cgangwa se bakaba batandukanyijwe n’imyitwarire idahwitse Kanye West akomeje kugaragaza yanamuteye ibihombo bikomeye no gutandukana gutandukana na bimwe mu bigo bikomeye bakoranaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa