skol
fortebet

Lionel Sentore yahishuye icyamutandukanyije n’umugore we Bijoux

Yanditswe: Friday 12, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Lionel Sentore yavuze ukuri kwitandukana rye n’umugore we Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri firime y’uruherekane ya bamenya.
Ibi Lionel usanzwe warihebeye umuziki gakondo wibera mugabane w’i Burayi , yabigarutseho aganira n’umunyamakuru wa Isimbi Tv , avuga ko nyuma y’ubukwe bwe na Bijoux, havutse ikibazo cyo kutumvikana hagati yabo bagahitamo gutandukana buri wese akomeza inzira ze.
Yagize ati “Icyabaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye hakubiyemo ibintu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Lionel Sentore yavuze ukuri kwitandukana rye n’umugore we Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri firime y’uruherekane ya bamenya.

Ibi Lionel usanzwe warihebeye umuziki gakondo wibera mugabane w’i Burayi , yabigarutseho aganira n’umunyamakuru wa Isimbi Tv , avuga ko nyuma y’ubukwe bwe na Bijoux, havutse ikibazo cyo kutumvikana hagati yabo bagahitamo gutandukana buri wese akomeza inzira ze.

Yagize ati “Icyabaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye hakubiyemo ibintu byinshi kandi umuntu wese afite ubuzima bwe .”

Ku kijyanye no kuba baba baratanyijwe n’uko yasanze Bijoux atwite ntabyo azi ahubwo we icyo azi ni uko yagarutse mu Rwanda asanga yarabyaye.

Kuba haba hari icyo yicuza yagize ati “ntacyo nicuza, impamvu mvuga ko ntacyo nicuza ni uko mfite ubuzima mbayeho, mbayeho neza, na we afite ubuzima bwe ntabwo nzi ngo abayeho ate, bimeze gutya na gutya ariko nzi ko twese tumeze neza.”

Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y’igihe gito kitageze ku kwezi hahise haza inkuru y’uko aba bombi batandukanye.

Byavuzwe ko icyatumye batandukana ari uko bakimara gukora ubukwe Sentore yamenye ko Bijoux atwite kandi inda atari iye, gusa Sentore siko abibona nubwo yirinze gutobora ngo avuge nyirizina icyo bapfuye , gusa yahamije ko umwana Bijoux yabyaye atari uwe.

Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana.

Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n’inkuru z’uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe muri Mutarama 2022.

Icyakora nyuma y’igihe gito hadutse andi makuru y’uko batandukanye, akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari na we babyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa