skol
fortebet

Nyuma y’igihe Bamporiki nta butumwa ashyira kuri Twitter yashenguwe n’urupfu rwa Buravan

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi agera kuri atatu Hon Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco nta butumwa yandika ku mbugankoranyambaga ze yashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan ndetse amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Bamporiki yavuze ko nyakwigendera Buravan atabarutse hari byinshi yamaze gukora.

Yagize ati “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Ubu butumwa bwa Bamporiki, yabushyizeho nyuma y’amasaha macye hatangajwe inkuru y’agahinda y’itabaruka rya Yvan Buravan witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, ni umwe mu babaye muri Guverinoma bakunze kugaragaza ko bishimira ibikorwa by’abahanzi nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa