skol
fortebet

Nyuma y’igihe gito akoze ubukwe ,Miss Gasana Darlène yarahiye muri Komite y’Inama y’Igihugu y’abagore

Yanditswe: Tuesday 07, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Gasana witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 ndetse aba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB,yarahiriye inshingano aherutse gutorerwa zo kuba umwe mu bagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo tariki ya 6 Ukuboza 2021,wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ahanabereye ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iherutse gutorwa.

Umuyobozi wa Komite Nyobozi icyuye igihe, Madamu Francine Mukakalisa yashimiye bagenzi be bakoranye kuko baranzwe n’umuhate n’umurava byabafashije kwesa imihigo inyuranye bagezeho.

Umuyobozi wa Komite Nyobozi nshya, Madamu Bellancille Nyirajyambere, yavuze ko bazibanda ku gukora ubuvugizi bw’ibibazo bibangamiye iterambere ry’abagore no kongerera ubushobozi abagore.

Gasana aherutse gutorerwa umwanya w’Ushinzwe Imibereho myiza muri iyi Komite y’abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu akaba yagizwe Umunyamabanga.

Batowe ku itariki 23 Ugushyingo 2021 muri manda y’imyaka itanu bagiye kumara bayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Gasana Darlène yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB.

Miss Gasana yatorewe umwanya w’ushinzwe imibereho myiza muri iyi komite y’abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu akaba yaragizwe Umunyamabanga. Aba bose batowe kuwa 23 Ugushyingo 2021 muri manda y’imyaka itanu bayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore.

Miss Gasana Edna Darlène yarahiye nyuma yo gusezerana na Ngeze Christian mu birori byabaye kuwa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Heaven Garden i Rebero, naho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

Ku wa 3 Ukwakira 2021, Gasana wasezeranye kubana akaramata na Ngeze bakundanye imyaka umunani, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano.


Komite zose yaba icyuye igihe n’iyisimbuye zafashe ifoto y’urwibutso

Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n’uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera. Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone n’ubwo bamaranye igihe kinini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa