skol
fortebet

Nyuma y’igihe kitari gito Miss Muheto yongeye kwigaragariza abakunzi be(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibibazo bivutse muri Miss Rwanda bwa mbere Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto yongeye kwigaragariza abakunzi be ku imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Bwa mbere Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Muheto Divine yongeye kwigaragariza abakunzi be ku imbugankoranyambaga nyuma y’igihe kitari gito nta kintu asangiza abamukurikira.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abakunzi be amafoto ubona ko ari ayavuba.

Ibi abikoze ku nshuro ya mbere nyuma y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rijemo ibibazo ubwo Ishimwe Kagame Diedonne umuyobozi wari ukuriye kompanyi yariteguraga yafungwaga akurikiranweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu myaka itandukanye ndetse bikaza no kugaragara ko bimwe mu bimenyetso bimushinza birimo ubutumwa yaba yaragiranye na Miss Muheto.

Nshuti Divine Muheto ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bakerekwa urukundo n’abantu benshi kubera ubwiza bwe bugaragarira buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa