skol
fortebet

Nyuma y’iminsi mike yambitswe impeta, Nyambo Jessica yasezeranye n’umugabo we imbere y’amategeko

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 30, Jul 2026

Nyuma y'iminsi mike yambitswe impeta, Nyambo Jessica yasezeranye n'umugabo we imbere y'amategeko

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Nyambo Jessica, yinjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugabo we, nyuma y’iminsi mike amwambitse impeta imusaba kuzamubera umugore.

Nyambo Jessica n’umugabo we Uwiragiye Richard basezeraniye mu murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa wa 30/07/2026.

Ni umuhango witabiriwe na bimwe mu byamamare muri cinema harimo: Killaman, ‘Rufonsina’ na Dr Nsabi bitabiriye

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abagize imiryango yombi ndetse n’inshuti za hafi, aho abageni bagaragaye bafite ibyishimo byinshi mu gihe bashyiraga umukono ku masezerano yemeza urushako rwabo imbere y’amategeko.

Amafoto n’amashusho byasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nyambo Jessica n’umugabo we bambaye neza, bishimira intambwe ikomeye bateye mu rukundo rwabo. Ni ibintu byashimishije benshi mu bakurikira uyu munyamideli, bamwifuriza urugo ruhire n’ubuzima bwiza bw’abashakanye.

Gusezerana imbere y’amategeko bibaye nyuma y’uko Nyambo Jessica yari amaze iminsi mike agaragaje impeta y’urukundo yambitswe n’umukunzi we, ibintu byahise bikurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bataratangaza amakuru menshi ku mihango izakurikiraho, abakurikiranira hafi ubuzima bwabo bategereje kumenya niba hazaba n’ubukwe bwa gisirikare cyangwa umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa