skol

Nyuma y’imyaka 12 ibendera ry’u Burusiya rigiye kongera kugaragara mu Mikino Paralempike

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Nyuma y’imyaka 12 u Burusiya buhabwa ibihano bituma ibendera ryabwo ritagaraga mu Mikino Paralempike, bwo na Belarus byemerewe abakinnyi bazakina bafite amabendera y’ibihugu byabo.

Mu 2014, u Burusiya bwahagaritswe mu Mikino Paralempike kubera abakinnyi babwo bagaragaweho no gukoresha imiti yongera imbaraga mu marushanwa y’abafite ubumuga.

Ibi bihano byokomeje gushyirwa kuri iki gihugu, hiyongeraho na Belarus kubera ubufatanye bw’impande zombi mu bitero byagabwe kuri Ukraine kuva mu 2022 kugeza ubu.

Icyo gihe abakinnyi bo muri ibi bihugu bakinaga ku giti cyabo nta bihugu bahagarariye, gusa umusaruro wabo ntugire icyo umara ku rutonde rw’ibihugu byitwaye neza muri aya marushanwa.

Komite y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Burusiya yagerageje gutanga ibirego mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) kugira ngo bakinnyi bahabwe uburenganzira bwo kwitirirwa ibihugu byabo, birangira bakomorewe.

U Burusiya bwemerewe abakinnyi icyenda mu Mikino Paralempike ikinirwa mu rubura izabera ku Butaliyani kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, mu gihe Belarus yemerewe bane.

Aba bakinnyi 10 bazahatana mu mikino irimo Para-Alpine Skiing, Para-Cross Country Skiing na Para-Snowboarding.

Minisitiri w’Umuco mu Bwongereza, Lisa Nandy, yavuze ko iki cyemezo kidakwiriye kuko icyatumye hashyirwaho ibihano kitarangiye.

Ati “Ni umwanzuro mubi cyane. Kwemera abakinnyi b’u Burusiya na Belarus gukinira ku mabendera yabo mu gihe intambara igikomeje muri Ukraine hari ubutumwa butari bwiza bitanga. Komite y’Imikino y’Abafite Ubumuga ku Isi ikwiriye kwicara ikisubiraho mu mwanzuro.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS), byatangaje ko mu bakinnyi bazakina iyi mikino harimo Aleksey Bugaev wegukanye umudali wa Zahabu inshuro eshatu mu Mikino Paralempike muri Para-Alpine Skiing.

Hari kandi Ivan Golubkov na Anastasiia Bagiian begukanye Shampiyona y’Isi muri Para-Cross Country Skiing.

Ibendera ry’u Burusiya rigiye kugaragara mu Mikino Paralempike nyuma y’imyaka 12

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa