skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 7 babana, Mukunzi Yannick yatunguye Joy amugenera imodoka nshya

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

 Nyuma y'imyaka 7 babana, Mukunzi Yannick yatunguye Joy amugenera imodoka nshya

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yongeye kugaragaza urukundo afitiye umugore we Iribagiza Joy amugenera impano y’imodoka nshya, ibintu byakoze ku mitima ya benshi babonye amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ruba rumara amasaha 24, Yannick yagaragaje ibihe byihariye yafatiyemo umugore we iyi mpano. Mu mashusho, bombi bari kumwe n’abana babo mu rugo, mbere y’uko amushyikiriza urufunguzo rw’imodoka nshya.

Joy yahise afatwa n’amarangamutima, ararira kubera ibyishimo byinshi mbere yo guhobera umugabo we amushimira iyo mpano. Nyuma yaho yagiye kureba imodoka ndetse anayinjiramo, mu gihe umuryango wose wari wuzuye akanyamuneza.

Urukundo rwa Mukunzi Yannick na Joy Iribagiza rwatangiye mu 2015, nyuma baza gufata icyemezo cyo kurushinga. Basezeranye imbere y’amategeko ku wa 20 Mutarama 2019 mu Murenge wa Remera, nyuma yaho ku wa 8 Mutarama 2023 bakora ubukwe busanzwe n’imihango yo gusaba no gukwa bwabereye muri Heaven Garden ku Irebero mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu bafitanye abana babiri b’abahungu, Ethan Mukunzi na Titan Mukunzi.

Ku ruhande rw’umwuga, Mukunzi Yannick kuri ubu akinira ikipe ya Helges IF yo muri Suède, ikina mu cyiciro cya kane. Yayigezemo muri uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yari amazemo igihe ikina mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukinnyi yazamukiye muri akademi ya APR FC mbere yo gukinira ikipe nkuru y’iyo kipe. Nyuma yaje kwerekeza muri Rayon Sports, aho yamaze imyaka ibiri, mbere yo kwimukira muri Suède gukomeza urugendo rwe mu mupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa