Nyuma y’imyaka itatu ahunze abo yari afitiye amadeni, Samusure yagarutse mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Samusure wari umaze imyaka itatu yimukiye muri Mozambique ahunze amadeni y’arenga miliyoni 11 Frw yari abereyemo abantu batandukanye, yatashye yakirwa n’abarimo umubyeyi we inshuti n’abavandimwe.
Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.
Akigera i Kigali yavuze ko yishimiye kuba atashye kuko nta hantu haba heza kuruta iwabo w’umuntu.
Ati “Buriya nta kiruta iwabo w’umuntu aho wajya hose, nk’ubu sinzi niba hari ikindi gihugu nakwinjiramo ngo nakirwe n’abantu benshi nkaba. Ndishimye cyane kandi ndashimira abantu bose babigizemo uruhare.”
Samusure atashye nyuma y’uko abantu bamufashije kwishyura menshi mu madeni yari afite yanatumye atoroka, ahamya ko ikintu yigiye mu bibazo yagize ari uko abantu ari ingenzi mu buzima bwa muntu.
Ati “Ahantu hose wagera uko haba hareshya kose, n’iyo haba mu mwobo w’intare, iyo ufite abantu uvamo, iyo ufite Imana burya uvamo. Rero ndashimira Imana n’abantu bamfashije kuva mu bibazo byari byatumye ngenda.”
Samusure yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe akaba yarahishuye ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega.
Icyo gihe Samusure yifashishije imbuga nkoranyambaga atakambira buri wese kumurwanaho ngo arebe ko yakwigobotora ibyo bibazo byari byanamaze kugera mu nkiko akaba yanataha mu rwamubyaye.
Mu Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Icyo gihe byahise bizamura ideni yari asanganywe dore ko yemeraga irya 7.400.000 Frw, ryahise ryiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3 Frw bihita biba 10.400.000 Frw.
Abafana ba Samusure biyemeje kumufasha ndetse bamwoherereza amafaranga nawe agenda akemura ibyo bibazo kuri ubu agahamya ko atashye i Kigali ibyinshi yaramaze kubishyira ku murongo.
Umubyeyi wa Samusure yamuhobeye ashira urukumbuzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *