Nyuma ya gatanya enye, Jennifer Lopez yatangaje ko yacitse intege zo kongera gushaka
Yanditswe: Friday 18, Jul 2025
Umuhanzi Jennifer Lopez benshi bakunze kwita JLo yatangaje ko yazinutswe kongera gushaka umugabo bagasezerana, nyuma yo kurushinga n’abagabo bane bose bananiranwa.
Yabitangaje mu gitaramo cye cyabereye ku mugabane w’u Burayi, muri gahunda y’urugendo rwe rw’ibitaramo bya “Up All Night Tour”. Jennifer Lopez yabivuze ubwo yasubizaga abafana mu buryo butunguranye nyuma y’uko umwe amweretse icyapa cyanditseho ngo “JLo washyingiranwa nanjye?’’.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe n’umwe mu bafana, mu gusubiza uyu muririmbyi yahise agira ati “Numva bihagije...narabigerageje inshuro nyinshi.”
Jennifer Lopez w’imyaka 55 ntiyatanze ibisobanuro byinshi, ariko azwi cyane kuba yarashatse abagabo bane mu bihe bitandukanye, bose ntibarambane.
Uyu mugore mu 1997-1998 yashakanye na Ojani Noa, mu 2001–2003 ashakana na Cris Judd mu gihe Marc Anthony bashakanye mu 2004 kugeza mu 2014 ndetse bafitanye impanga z’imyaka 17. Hari kandi Ben Affleck baheruka gutandukana bashakanye mu 2022, bagatandukana mu 2024.
Ben Affleck, w’imyaka 52, yari yarahoze ari fiancée wa Jennifer Lopez bwa mbere mu 2004 mbere yo kongera kubana mu 2022. Nyuma yo gutandukana, bagerageje kugurisha inzu yabo ya miliyoni 68$ i Los Angeles ariko byaranze, ndetse bayikuye ku isoko.
Uretse ababagabo bashakanye Jennifer Lopez yigeze no kuba fiancée wa Alex Rodriguez (2017–2021), ndetse yanakundanye n’abandi barimo Sean “Diddy” Combs (1999–2001), Casper Smart (2012–2016) ndetse na Drake mu gihe gito mu 2016.
Marc Anthony, wahoze ari umugabo wa Jennifer, na we umaze gushaka inshuro enye, kuri ubu akaba ari kumwe n’umugore w’imyaka 26 witwa Nadia Ferreira. Uyu muhanzi aherutse kuvuga ko atari we muntu wakagombye gusabwa inama ku bijyanye n’uko urugo rwagira amahoro arambye.
Jennifer Lopez asa n’uwamaze guhitamo kwitangira umuziki we no kwiyitaho, kurusha gutekereza ku zindi gahunda z’ubukwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *