skol
fortebet

Nyuma y’igihe juno Kizigenza yongeye kuvugana na Ariel wayz

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe Juno Kizigenza atavugana n’uwahoze ari umukunzi we ariel wayz bongeye kuvugana, Juno ahishura ko yishimiye indirimbo Ariel yamukozeho kikaba ari na kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko akimutekerezaho.

Sponsored Ad

Juno kizigenza uri mubahanzi bagezweho hano mu Rwanda yavuze ku butumwa akomeza guhanahana n’uwahoze ari umukunzi we Ariel Wayz babinyujije mu bihangano bakora.

Juno Kizigenza nyuma yo kunva ubutumwa Ariel wayz yamugeneye amwihaniza kongera kumuririmba mundirimbo akora, juno aganira na yago tv show yahishuye yemeye kubahiriza icyifuza cya Ariel Wayz ntazongere kumuririmba ariko avuga ko we yishimyiye cyane kubona Ariel Wayz afata umwanya akamuririmba ndetse ko kuri we ntacyo bimutwaye.

Ibi byatumye umunyamakuru yifuza kubahuza ku murongo wa Telephone cyane ko bose bari bamaze igihe ntawuvugana n’undi nkuko babivuga.

Mu kuvugana birinze kuvugana ibintu byinshi icyakora bose bifurizanya amahirwe masa dore ko bavuga ko n’ubwo habayeho kuvugana amagambo atari meza byose babitewe n’umujinya ariko kugeza ubu bikaba byararangiye nta numwe ufitiye undi umutima mubi.

Ibi Juno yabivuze nyuma y’indirimbo Ariel Wayz aherutse gushyira hanze yise ’Good Luck’’ yifuriza ishya n’ihirwe Juno Kizigenza wahoze ari umukunzi we ndetse akomeza avuga ko azishimira kumubona yishimye kuruta uko yari yishimye mbere bari kumwe.

Ariel Wayz mu biganiro yagiye akorana n’ibitangazamakuru bitandukanye yagiye agaragaza amarangamutima afitiye Juno ndetse rimwe na rimwe akerura akavuga ko akimukunda dore ko bose basa n’abahungabanyijwe no gutandukana ugendeye ku ndirimbo bagenda bakora z’iberekeyeho nka ’Urankunda’ Juno yakoreye Ariel Wayz.

Indirimbo Urankunda Juno yakoreye Ariel Wayz

Indirimbo Good Luck Ariel Wayz aherutso gukorera Juno

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa