skol
fortebet

Umuraperi Ludacris yigeneye impano y’indege kubera kubona impamyabumenyi ya Kaminuza (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe abandi banyeshuri bahabwa impano zitandukanye iyo barangije Kaminuza Umuraperi Christopher Brian Bridges uzwi nka ludacris yihembye indege nshya yigenga nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga na kaminuza ya Leta ya Jeworujiya iherereye mu mujyi yavukiyemo wa Atlanta.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022 umuraperi ukunzwe cyane Ludacris yagaragaje ko yigeneye impano y’indege ye bwite Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y’ikirenga muri Kaminuza.

Mu ntangiro z’uku kwezi Ludacris ubwo yahabwaga impamyabumenyi ye yagaragaje ko ari umunsi yari ategereje ndetse avuga ko ari umwe mu minsi yishimiye mu buzima bwe.

Mu magambo yavuze yagize ati"Mfite umwenda ukomeye muri kaminuza ya Leta ya Jeworujiya kuko yamfashije kugera ku ku nzozi zanjye." Ati: “Ababyeyi bacu bashingiye ku byifuzo byacu badufasha kubona ibisubizo by’ibyo twifuzaga. Hamwe rero n’amateka akomeye yo kuba indashyikirwa byongeye kuba uruhare rukomeye ku buzima bwange".

Inshuti z’uyu muhanzi zitandukanye zamugaragarije ko zishimiye cyane intambwe yateye mu butumwa zagiye zinyuza mu bitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa