skol
fortebet

Nyuma yo gutandukana Kanye West ,Kim Kardashian yongeye gucudika na Pete Davidson

Yanditswe: Thursday 04, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kim Kardashian nyuma yo gutandukana byeruye na Kanye West akomeje kugirana umubano udasanzwe n’Umunyarwenya Pete Davidson ndetse biri gukekwa ko baba bafitanye umubano ushobora kuvamo urukundo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru People dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Kim Kardashian usanzwe atuye mu Mujyi wa California ari mu Mujyi wa New York ndetse yagaragaye yagiranye ibihe byiza na Pete Davidson muri Staten Island aho uyu munyarwenya atuye.

Iki kinyamakuru cyanditse ko aba bombi bagaragaye bajyanye muri restaurant y’Abataliyani yitwa Campania basangira ibya nimugoroba.

Urukundo rwa Davidson na Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira uyu mugore yatumiwe mu kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara bakina basomana.

Pete na Kim Kardashian bajyanye mu birori bya Halloween byabaye mu mpera z’ukwezi gushize
Umwe mu bantu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko baba bari kumwe nk’inshuti zisanzwe. Ati “Basangirira hamwe rero bashobora bari kumwe mu gihe iki cyangwa iki. Ni inshuti ziba ziri gusangira.”

Undi muntu waganiriye na People yavuze ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe.

Yagize ati “Kim Kardashian ari kwishimisha ndetse arya ubuzima. Ubu icyo yitayeho cyane ni abana be bane yabyaranye na Kanye West ariko yiteguye no gukundana. Arishimye cyane. Yakomeje inzira ye kuri Kanye West kandi ni byo byari byiza kurushaho.”

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu n’igice. Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itanu n’igice ndetse na Psalm ufite imyaka ibiri. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo uyu muraperi w’imyaka 44 na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya.

Muri Kanama Pete Davidson yatandukanye na Phoebe Dynevor wagaragaye muri Bridgerton nyuma y’amezi atanu bakundana. Yanakundanye n’abakobwa barimo umuhanzikazi Ariana Grande yambitse impeta mu 2018, Kaia Gerber, Kate Beckinsale na Cazzie David. Pete Davidson afite imyaka 27 mu gihe Kim Kardashian afite 41.


Bagaragaye muruhame bari gusomana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa