Umutungo wa rwiyemezamirimo w’Umunyamerika Elon Musk wagabanutse cyane mu minsi ishize, bituma ava mu cyiciro cy’abatunze arenga miliyari 1000 z’Amadolari ya Amerika, nyuma y’uko imigabane y’ibigo bye birimo Tesla na SpaceX igabanuka ku isoko ry’imari.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Bloomberg igaragaza ko umutungo wa Musk ugeze hafi kuri miliyari 957 z’Amadolari, uvuye ku rwego rwari rwarenze miliyari 1100 mu ntangiriro za Kamena 2026. Nubwo yagize iri gabanuka rikomeye, aracyari ku mwanya wa mbere mu bakire bafite umutungo munini ku Isi.
Kuzamuka gukomeye kw’umutungo wa Musk kwabaye nyuma y’uko SpaceX itangiye gucuruzwa ku isoko ry’imari ku wa 12 Kamena 2026. Icyo gihe umugabane umwe wari ufite agaciro ka 150$, ibintu byahise bizamura agaciro k’iki kigo ku rwego rwo hejuru. Kubera imigabane myinshi Musk afitemo, umutungo we wahise uzamuka cyane.
Mu minsi mike yakurikiyeho, agaciro k’umugabane wa SpaceX karakomeje kuzamuka kugera kuri 225$ ku wa 16 Kamena, bituma umutungo wa Musk ugera ku rwego rutigeze rubaho mbere, urenga miliyari 1300$.
Icyakora, nyuma y’iri zamuka ryihuse, bamwe mu bashoramari batangiye kugaragaza impungenge ku gaciro gakabije kari kashyizwe ku bigo by’ikoranabuhanga. Ibi byatumye benshi batangira kugurisha imigabane yabo, bitera igabanuka rikomeye ku isoko.
Agaciro k’umugabane wa SpaceX kaje kugabanukaho hafi 30%, kamanuka kugera ku 156$ ku mugabane. Ku wa 22 Kamena gusa, iri gabanuka ryatumye Musk atakaza umutungo ufite agaciro ka miliyari 240$.
Ntabwo SpaceX yonyine yahuye n’iki kibazo, kuko na Tesla yagize igabanuka ry’imigabane hafi ya 6%. Kubera imigabane Musk afitemo muri iki kigo, igihombo cye cyakomeje kwiyongera, bituma umutungo we usubira munsi ya miliyari 1000$.
Nubwo yagize iri gabanuka rikomeye, Musk akomeje kuba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga no mu bukungu ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *