skol
fortebet

Nyuma yo kunengwa, Bruce Melodie yakuye kuri Instagram amashusho ya The Ben na Muyoboke

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

Nyuma yo kunengwa, Bruce Melodie yakuye kuri Instagram amashusho ya The Ben na Muyoboke

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bruce Melodie yakuye kuri konti ye ya Instagram amashusho yari yashyizeho nyuma y’uko akunze kunengwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinja gukoresha ibihe byagwiririye abandi mu buryo bwafashwe nko kubashinyagurira.

Mu byari byashyizwe kuri uru rubuga harimo amashusho agaragaza The Ben agwa ku rubyiniro mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026, ndetse n’andi agaragaza Muyoboke Alex agwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’igitaramo cya The New Year Groove 2026 mu mpera za 2025.

Bruce Melodie yari yahujije ayo mashusho ayaha umutwe ugira uti "Mugwaneza na Rugwiro", anongeraho ubutumwa bwavugaga ko ku wa 4 Nyakanga 2026 gahunda ari "ukugwirirana". Aya magambo yahise asobanurwa na benshi nk’uburyo bwo gukomeza guhangana na The Ben mbere y’igitaramo cya nyuma cya Summer Country Tour giteganyijwe kubera i Rubavu.

Icyakora, ubu butumwa ntibwakiriwe neza n’abatari bake bamukurikira. Hari abagaragaje ko gukoresha amashusho y’impanuka zabaye ku bandi mu rwego rwo gusetsa cyangwa kubakangisha bidahuye n’indangagaciro zikwiye kuranga umuhanzi ukunzwe na benshi.

Nyuma y’uko ibitekerezo byinshi bimunenga bikomeje kwiyongera, Bruce Melodie yahisemo gukuraho ayo mashusho ndetse n’ubutumwa yari yayaherekeje, ibintu benshi bafashe nk’igisubizo ku gitutu yari amaze iminsi ahabwa n’abamukurikira.

Ibi bibaye mu gihe Bruce Melodie na The Ben bakomeje kuvugwaho guhatana mu muziki, ibintu bikomeje gukurura impaka n’ibiganiro byinshi mu bakunzi babo.

Kuri ubu, aba bahanzi bombi bari mu bitaramo bya Summer Country Tour 2026 byamaze kubera i Musanze, Nyagatare na Bugesera, mu gihe igitaramo cya nyuma giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa