skol
fortebet

“Nzagaruka vuba” Ayra Starr yatangaje impamvu yamaze iminsi atagaragara

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

“Nzagaruka vuba” Ayra Starr yatangaje impamvu yamaze iminsi atagaragara

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, Ayra Starr, yahishuye ko amaze iminsi ari mu bihe byo kwiyitaho no gukira nyuma yo kubagwa bikomeye, ibintu byatumye agira igihe atagaragara cyane mu bikorwa bya muzika ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa wamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe cyane nka Rush, Bloody Samaritan na Commas, yabwiye abakunzi be ko impamvu batari bakimubona ari uko yari ahanganye n’ingaruka z’ubwo buvuzi. Yavuze ko yari yiteze ko yakira vuba, ariko ko ibintu byagenze bitandukanye n’uko yari abyiteze.

Ati: “Muraho bakunzi banjye, ndabasaba imbabazi kuba mutakimbona nk’uko mwari musanzwe mumbona. Mu minsi ishize nabazwe bikomeye. Natekerezaga ko nzakira vuba, ariko byabaye urugendo rugoye kurusha uko twabitekerezaga.”

Ayra Starr yavuze ko nubwo atarasubira ku murongo usanzwe, ari gukomeza kuruhuka kugira ngo yongere agire imbaraga. Yijeje abafana be ko atazatinda kugaruka mu bikorwa bye bya muzika.

Ati: “Ubu icyo nkeneye ni ugufata akaruhuko gato kugira ngo nongere gukomera. Nzagaruka vuba. Starrgirl araje.”

Aya makuru aje nyuma y’uko uyu muhanzikazi aheruka kugaragara mu birori bya Teen Vogue Fest 2026 byabereye i Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 26 Nyakanga. Nyuma y’icyo gikorwa, yamaze iminsi atagaragara, bituma bamwe mu bafana be batangira kwibaza impamvu yabuze.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzi b’abanyafurika bakomeje kwigarurira umuziki mpuzamahanga. Afite indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse akaba yaranahawe ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa